Monday, October 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abakinnyi ba Aston Villa basogongeye ku ikawa y’u Rwanda baranurirwa

Abakinnyi ba Aston Villa basogongeye ku ikawa y’u Rwanda baranurirwa

Ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza yatangaje ko abakinnyi bayo basogongeye ku ikawa y’u Rwanda, bakanyurwa n’uburyohe bwayo butagereranywa, inizeza ko iki kinyobwa cyogeye amahanga, kizanasogongerwa kikananyorwa n’abakunzi bayo.

Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kumenyekanisha iki gihingwa cyoherezwa mu mahanga no gukomeza ubufatanye ifitanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu butumwa iyi kipe yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko abakinnyi bayo babanje gusogongera kuri iyi kawa, na ho abafana bakaba bagiye kubona amahirwe yo kuyisogongera ku buntu.

Yagize iti “Uvuye mu Rwanda ugera kuri Villa Park. Abakinnyi bacu basogongeye ku ikawa y’u Rwanda, ubu na mwe ni igihe cyanyu!”

Aston Villa yatangaje ko abafana bazahabwa amahirwe yo kunywa iyi kawa ku buntu ahazwi nka Sports Illustrated Warehouse Upper Plaza na Trinity Marquee, guhera saa tatu n’igice za mu gitondo (9:30) ku munsi ukurikiyeho.

Iyi gahunda ije mu gihe Aston Villa ikomeje gushyira mu bikorwa ubufatanye ifitanye n’u Rwanda, aho yamamaza gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’igihugu no gukurura ba mukerarugendo.

U Rwanda n’iyi kipe ya Aston Villa, binjiye mu mikoranire muri Nyakanga uyu mwaka, aho u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’imena w’iyi kipe yo mu Bwongereza, ndetse abakinnyi bayo bakaba bambara umwambaro wanditseho Visit Rwanda.

Basogongeye ku ikawa irabaryohera

Basobanuriwe byinshi ku ikawa y’u Rwanda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =