Abapolisi bashya ba Polisi y’u Rwanda bagaragaje imyitozo izabafasha gucunga neza umutekano w’Abaturarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yakiriye Abapolisi bashya 2 072, basoje amahugurwa n’amasomo mu kigo cya Polisi cya Gishari, banagaragaje imwe mu myitozo bahawe.

Aba bapolisi bashya 2 072 barimo 1 645 b’igitsinagabo n’ab’igitsinagore 427, bari bamaze amezi 09 muri aya masomo aho ubumenyi butandukanye ndetse n;ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihgu, Alfred Gasana yashimiye aba Bapolisi bashya kuba binjiye mu Giposi cy’u Rwanda.

Yagize ati “Bapolisi murangije amahugurwa, ndabashimira kuba mwarahisemo neza, mukaza muri uyu mwuga. Inyigisho mwahawe, ni umusingi ukomeye muzubakiraho, kugira ngo muzakore  neza imirimo ibategereje.

Minisitiri Gasana yakomeje ashimira na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kongera umubare w’Abapolisi, kandi byose bikaba bigamije kurushaho gucunira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo.

Ati Ndashimira kandi Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu cyacu, kuba bukomeje kongera umubare w’abashinzwe umutekano. Ndashimira Abanyarwanda, ku bufatanye bwa buri munsi butuma Polisi y’u Rwanda ibasha kurangiza neza inshingano zayo.

Yaboneyeho kandi kwibutsa ko iki gikorwa kibaye mu gihe Abaturarwanda begereza iminsi mikuru, bityo ko bakwiye kwitwararika kugira ngo hatazagira igihungabanya umutekano.

Ati Turimo kwinjira mu minsi mikuru isoza Umwaka wa 2023, tunatangira umwaka mushya wa 2024. Ni ngombwa ko twirinda icyo aricyo cyose cyaduhungabanyiriza umutekano, turushaho gukaza ingamba mu kuwubungabunga.”

Bagaragaje imyitozo bahawe irimo no kurasa
N’imyitozi njyarugamba
Abarushije abandi bashimiwe
Minisitiri Gasana yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi bahawe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru