Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abacancuro 248 b’Abanyaburayi bafashaga igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano igihanganishije n’umutwe wa M23, nyuma yo kumanika amaboko ubwo batsindwaga urugamba mu Mujyi wa Goma, bashyikirijwe u Rwanda ngo rubafashe gutaha iwabo.

Aba bacancuro 248 bose bakomoka mu Gihugu cya Romania ku Mugabane w’u Burayi, bashyikirijwe Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025.

Ni nyuma yuko bamanitse amaboko mu rugamba bafashagamo FARDC ubwo bari basumbirijwe mu Mujyi wa Goma, bakishyikiriza Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, MONUSCO yashyikirije inzego z’u Rwanda, aba bacancuro, kugira ngo babone inzira ibasubiza mu Gihugu cyabo cya Romania.

Ubwo bakirwaga n’inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku mupaka munini, aba bacancuro bagaragara bijimye ku isura, nk’uko byari bimeze ku basirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo baherutse guhungira mu Rwanda, aho bamwe mu basesenguzi bavuga ko ari “ikimwaro cy’ingabo zatsinzwe ku rugamba.” zose ziba zataye morale.

Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikirizwa inzego z’u Rwanda, aba bacancuro bafashwa kugera i Kigali, ubundi hagashakwa uburyo bazasubira mu Bihugu byabo.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ikibazo cy’aba bacancuro binjijwe mu ntambara ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buhanganyemo na M23, ivuga ko bihabanye n’amasezerano n’amategeko mpuzamahanga.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire uherutse kunenga imyitwarire y’Umuryango Mpuzamahanga mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ukomeje kugaragaza uburyarya nk’ubwo werekanye mu myaka 30 ishize ubwo mu Rwanda hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

Stephanie Nyombayire kandi yagarutse kuri aba bacancuro binjijwe mu rugamba rwo muri Congo, avuga ko bibabaje kubona Umuryango Mpuzamahanga ubyirengagiza nyamara bihabanye n’amategeko mpuzamahanga wishyiriyeho.

Yari yagize ati “Gushyira imbagara mu gutunga agatoki M23 ko ifashwa n’u Rwanda, ariko ukaruca ukarumira ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR ndetse n’Abacancuro b’Abanyaburayi, ntunagire icyo uvuga kuri SAMIDRC n’ingabo z’u Burundi. Uburyarya no kwegeka ibibazo ku bandi biracyahari nk’uko byahoze mu myaka 30 ishize. Kwiyerurutsa k’umuryango mpuzamahanga biragarutse, hasohorwa amatangazo asaba abantu bibasiwe kubera ubwoko bwabo gukomeza guceceka.”

Umutwe wa M23 na wo wakunze kwamagana iby’aba bacancuro, uvuga ko bibabaje kubona ubutegetsi bw’Igihugu buha ikiraka abanyamahanga kugira ngo baze kwica Abanyagihugu.

Basatswe ngo badasigarana icyahungabanya Abanyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya

Next Post

Hatanzwe umucyo ku cyatumye abarimo Emelyne bajyanwa mu Kigo Ngororamuco nyuma yo gutabwa muri yombi

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

Hatanzwe umucyo ku cyatumye abarimo Emelyne bajyanwa mu Kigo Ngororamuco nyuma yo gutabwa muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.