BREAKING: Abasirikare batatu ba FADRC binjiye mu Rwanda mu gicuku bitwaje intwaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buratangaza ko abasirikare batatu b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) binjiye mu Rwanda bafite imbunda n’amasasu, babiri muri bo bafatwa na RDF, mu gihe undi yishwe arashwe ubwo na we yarasaga mu bari bacunze umutekano.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko “muri iki gitondo saa 01:10’ (saa saba n’iminota icumi) abasirikare bitwaje intwaro b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bambutse umupaka bava muri DRC binjira mu Rwanda mu Karere ka Rubabu (mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, mu Mudugudu wa Isangano).”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Abasirikare babiri, Sgt Asman Mupenda Termite w’umyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF, bufatanyije n’irondo.”

RDF ikomeza ivuga ko aba basirikare ba FARDC bari bafite imbunda imwe ya AK-47 ndetse na magazine enye zarimo amasasu 105, ijaketi imwe y’ubwirinzi ndetse n’agasashi karimo urumogi.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko nta muntu wo ku ruhande rw’u Rwanda wahagiriye ikibazo, bwagize buti “naho umusirikare umwe wa gatatu we yarashwe arapfa ubwo yarasaga mu bashinzwe umutekano.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru