Monday, September 9, 2024

Abaturage bo muri Nyagatare babangamiwe no gushyingura mu rugo nyuma y’uko irimbi riri kure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abatuye bo  mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, bavugako bagishyingura murugo, nyuma y’uko irimbi rusange ry’umurenge riri kure mu gihe ubuyobozi bw’uyu murenge buga ko bugiye kuvugutira iki kibazo umuti mu gihe cya vuba.

 

Itegeko ryo muri 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu ngingo ya 3,  rivuga  ko bibujijwe gushyingura umurambo ahandi hatari mu irimbi rusangee.

 

Abataruge batuye mu murege wa Kangazi mu karere ka Nyagatare bavuga ko hari  abagishyingura murugo bitewe ni uko muri uyumurenge harimo amarimbi ane gusa mu gihe  ugizwe n’utugari 12, bituma hari abadashyingura mu marimbi rusange kubera aho aria ri kure bagahitamo gushyingura mu rugo.

Abaturage baganire na RadioTV10 bavuze ko ari imbogamizi gushyingura kure bagahitamo gushyingura mu rugo “Ntabwo dufite amarimbi ahagije, hari abarenga ku mategeko bagashyingura mu rugo kubera gutinya gukora urugendo rurerure’’.

 

Aba baturage bavuga kandi ko babonye amarimbi  rusange hafi yaho batuye ntawakongera kurenga ku mategeko ngo ashingure mu rugo  “tugize amahirwe mu tugari twacu hakaza amarimbi rusange ntawakongera kurenga kumabwiriza ngo ajye gushyingura murugo mutuvuganire’’.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi yabwiye RadioTV10, ko  kuba amarimbi akiri makeya muri uyu murenge  kandi unatuwe n’abantu benshi  icyakora ngo harimo gukorwa igishushanyombonera kuburyo gisohotse cyacyemura ikikibazo kandi ngo birimo gukorerwa , ubuvugizi.

Ati  “Nibyo koko umurenge wacu hari ikibazo cy’amarimbi rusange kuko dufite rimwe n’andi atatu matoya , uwabyumva yakumva ari menshi ariko dukurikije ko dufite utugari cumi Na kamwe kandi dutandukanye cyane  ,ubwo rero amarimbi arakenewe rwose ariko harimo gukorwa igishushanyo mbonera kizakemura ikikibazo’’.

 

Bimwe mu bibazo bigaragara mu marimbi harimo icungwa ry’amarimbi ridahagije kuko usanga hari abaturage bavuga ko usanza harishamo amatungo.

 

Hari  ahakigaragara amarimbi adafite ibitabo byandikwamo abashyinguwe mu irimbi, nyamara itegeko rivuga ko buri rimbi rigomba kugira igitabo cyandikwamo uwarishyinguwemo na nomero y’imva ye.

 

Kuva itegeko ryo gushyingura hamwe ryajyaho muri 2013,  ntabwo gushyingura ahatari mu irimbi rusange nko mu masambu byemewe mu gihe  nta cyangombwa cyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

`

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts