Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Amakuru avuga ko iri Huriro ryongereye umubare w’abasirikare baryo n’intwaro muri kariya gace ko muri Lokarite ya Banakindi muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, kivuga ko abatanze amakuru bo mu gace ka Kalembe, bemeza ko amakamyo atatu yagaraaye yerecyeza muri kariya gace ka Mpety kari mu bilometero 18 uvuye mu Mujyi wa Pinga.
Amakuru avuga ko ayo makamyo yari mo abasirikare bari bafite amasasu, bavuye mu gace ka Kalembe ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 07 Mutarama 2025, yaje kugaruka muri kariya gace nta bantu bayarimo.
Umunyamabanga wa Gurupoma ya Kisimba, Lavie Changwi yemeje ayo makuru nk’uko bitangazwa n’iki kinyamakuru, aho yavuze ko abarwanyi b’iri Huriro bashobora kuba bagiye guhangana n’ibitero bishobora gukuruka mu mujyi wa Pinga.
Uku kongera imbaraga kwa AFC/M23 bije nyuma y’icyumweru kimwe habaye gukozanyaho hagati y’abarwanyi b’iri huriro na FARDC na Wazalendo mu gace ka Mahanga kari hafi n’ubundi ya Mpety.
RADIOTV10










