Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano

radiotv10by radiotv10
14/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwa Gasinzira Gishinge Juvenal wari uherutse kugirwa Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi, rivuga ko iri Huriro ribabajwe n’Urupfu rw’uyu wari mu buyobozi bwa Kivu y’Epfo wapfuye urupfu rutunguranye.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Délion Kimbulungu Mutangala, rigira riti “Muri aka kababaro, AFC/M23 irihanganisha byimazeyo umuryango avukamo, ndetse n’umuryango wa politiki dusaba kumusengera kugira ngo roho ye iruhukire mu mahoro.”

Iri tangazo kandi rigaragaza gahunda z’ibikorwa byo gusezera kuri Gasinzira Gishinge Juvenal, birimo ibizabera i Bukavu, ahateganyijwe gutangirizwa ikiriyo ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi, bucyeye bwaho ku wa Gatandatu hakaba ibikorwa byo kumusezera bizabera aho yari atuye.

Nanone kandi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki 19 Gicurasi, i Bukavu n’i Goma hateganyijwe misa yo kumusabira, ndetse no kumushyingura bizakorerwa i Bukavu.

AFC/M23 yatangaje ko muri icyo gihe cy’icyunamo, ibendera ry’Igihugu ryo mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, rizamanurwa rigashyirwa muri 1/2 mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Gasinzira Gishinge Juvenal yari yagizwe Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma yuko AFC/M23 yari imaze gufata umujyi wa Bukavu usanzwe ari Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo, ikanashyiraho abayobozi b’iyi Ntara.

Uyu mugabo Gasinzira Gishinge Juvenal, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2024, azize urupfu rutunguranye rwababaje abari bamuzi n’abo bakoranaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + eleven =

Previous Post

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

Next Post

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.