Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje Abanyarwanda bose bifuza kwinjira muri RDF ku rwego rw’Abofisiye, igihe kwiyandikisha bizatangirire, bunagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje.
Bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025 rivuga ko “Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u
Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge bizatangira tariki ya 8 Werurwe kugeza ku ya 6 Mata 2025.”
Abarebwa n’iyi gahunda, ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako), aho ubuyobozi bwa RDF buvuga ko “Abaziga mu mashami avugwa muri iri tangazo bazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (AO) usibye abaziga mu ishami rya General nursing bazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi ya Al.”
Ubuyobozi bwa RDF kandi bwagaragaje ibigomba kuba byujujwe n’abifuza kwiyandikisha, aho buvuga ko ari abasore n’inkumi bafite imyaka 18 kandi batarengeje 22, kuba bararangije amashuri 6 yisumbuye kandi bafite amanota abemerera kujya muri Kaminuza y’u
Rwanda.
Nanone kandi uwiyandikisha agomba kuba “afite ubuzima buzira umuze, kuba atarigeze ahamwa n’icyaha, kuba adakurikiranyweho icyaha, kuba atarirukanywe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse yarakorewe ihanagurwabusembwa, kuba atagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta, kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.”
Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu ishuri Rikuru rya Gisirikare ni ibi bikurikira:
Mu mashami ya General medecine, surgery na Pharmacy amanota asabwa, ni A-B mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Mu ishami rya Mechanical Engineering; amanota asabwa ni A-B mu ishami ya MCE, MPG na MPCo.
Mu ishami rya Computer Science and Software Engeneering; amanota asabwa ni A-B mu ishami ya PCM, MPCo. Mu ishami rya Mathematics amanota asabwa ni A-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Mu ishami rya Physics, barasabwa kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Mu ishami rya Biology amanota asabwa ni A-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga mu mashami ya General Nursing, Radiology Technologists, Laboratory sciences, Anaesthesia, elinical psychology, medical imaging sciences na Dental Therapy amanota asabwa ni A-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Mu ishami rya Law amanota asabwa ni A-B mu mashami ya HEG, LFK, LKK, LKF, HEL, HGL na LEG. Mu ishami rya Social and Military Science barasabwa kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya MEG, HEG, HGL, HEL, LEG hamwe n’abize TTC bafite amanota (A-B) 70% kujyana hejuru. Abize TVET amanota asabwa ni A-B.
RADIOTV10