Friday, October 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amajyepfo: Abashinzwe umutekano bo mu bigo byigenga bibukijwe ibigomba kubaranga

Amajyepfo: Abashinzwe umutekano bo mu bigo byigenga bibukijwe ibigomba kubaranga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano kurangwa n’ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ubunyamwuga, birinda amakosa ashobora kubangamira umutekano w’abaturage no gutuma batakarizwa icyizere n’abo baha serivisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abashinzwe umutekano mu bigo byigenga kurangwa n’indangagaciro no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

Yagize ati: “Abakora mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo, kubahiriza amategeko no kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira umutekano w’abaturage.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yasabye abitabiriye amahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko abashinzwe umutekano bakorana neza n’abaturage, batanga amakuru ku gihe kandi bakagira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.”

Muri aya mahugurwa kandi bahuguwe ku bijyanye no gukumira no kwirinda inkongi. CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y’inkongi z’umuriro, ibizitera, ingaruka zazo n’ingamba zo kuzikumira.

Yagize ati: “Kumenya ibitera inkongi z’umuriro n’uburyo bwo kuzikumira ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo. Abashinzwe umutekano bakwiye kwitwararika no kumenya uko bakwitwara mu gihe habaye inkongi.”

Bamwe mu bahuguwe bavuga ko amahugurwa nk’aya atuma banoza akazi kabo neza. UWINGABIYE Alexis, ukorera ISCO Security, yavuze ko amahugurwa yamufashije kurushaho gusobanukirwa n’imyitwarire ikwiye kuranga abashinzwe umutekano.

Yagize ati: “Aya mahugurwa atwunguye ubumenyi ku bijyanye n’imyitwarire myiza mu kazi, kandi tuzakoresha ibyo twize kugira ngo turusheho kuzuza inshingano zacu.”

Niyomugabo Moise, ukorera RGL Security, yavuze ko yungutse ubumenyi ku gukumira ibyago no gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati: “Nungutse ubumenyi buzamfasha kumenya ibishobora guteza ibyago, kubikumira no gutanga amakuru ku gihe igihe mbonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano.”

Claudette Uwizeyimana, ukorera Royal Security, yagaragaje ko amahugurwa ku gukumira inkongi z’umuriro azabafasha kurushaho kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo.

Yagize ati: “Namenye byinshi ku bitera inkongi z’umuriro, uburyo bwo kuzikumira n’ingamba zafatwa mu gihe zibaye. Ubu bumenyi ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi.”

Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano, kugira ngo barusheho kurangwa n’indangagaciro, kunoza imikorere no kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi

CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro

CLAUDETTE UWIZEYIMANA, ukorera Royal Security
NIYOMUGABO Moise, ukorera RGL Security
UWINGABIYE Alexis, ukorera ISCO

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + nineteen =