Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko mu mezi abiri, ku bufatanye n’izindi nzego, mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge, hamaze kwangizwa mu ruhame litiro 157 048 z’ibinyobwa bitemewe, litiro 159 za Kanyanga, ndetse n’ibilo 28 n’udupfunyika 506 by’urumogi.
Abakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bitandukanye barafashwe, bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko kuva ku wa 08 Gashyantare 2026, Polisi ku bufatanye n’izindi nzego yatangiye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, by’umwihariko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge.
Avuga kandi ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda ibyo binyobwa n’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo.
Yagize ati: “Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byangiza ubuzima bw’abantu, ni uburozi. Turakangurira abantu kubyirinda, bakirinda n’ibindi bintu byose byakwangiza ubuzima bwabo. Birinde ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge muri rusange.”
Polisi irashimira Abanyarwanda bakomeje kurangwa n’umuco mwiza wo kumenya ko umutekano ari inshingano za buri wese, aho bagira uruhare rufatika mu gutanga amakuru ku gihe kandi vuba, hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
Irabasaba kandi kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, by’umwihariko gukora, gucuruza, gukwirakwiza, gutunda no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Kanyanga ndetse n’urumogi, bibutswa ko ari ibyaha bihanishwa amategeko.
Polisi kandi ishimangira ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibinyuranyije n’amategeko, kuko amayeri yose akoreshwa akomeje gutahurwa, bityo uzabifatirwamo wese agashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo amategeko akurikizwe.


Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10









