• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

radiotv10by radiotv10
26/03/2026
in Uncategorized
0
Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade Amahoro ku mukino w’Umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wari kuba ku wa 22 Werurwe 2026 ikaza gutanga ubujurire yaje gusubizwa imenyeshwa ko bwanzwe.

Gasogi utd nyuma yo guterwa mpaga kuri uyu wa Mbere, iyi kipe yahise yandikira Rwanda Premier League igaragaza ko “umwanzuro wafashwe udakwiye”, kuko hirengagijwe icyo ingingo ya 5.5 mu mategeko agenga Rwanda Premier League.

Kuri uyu kabiri mu masaha y’umugoroba nibwo Rwanda Premier bongeye gusubiza Gasogi Utd ko umwanzuro wa mpaga ari ntakuka.

Umuyobozi wa Gasogi United KNC nyuma yo kwangirwa ubujurireyavuze ko yiteguye gushakira ubutabera ikipe ayobora ndetse rwose ko atanyuzwe n’uyu mwanzuro.

Ku ngingo Rwanda Premier League ishimangira ko yagendeyeho itera mpaga Gasogi United kuko yari yarayimenyesheje iby’impinduka zabaye ku mukino mu masaha 48 ateganywa n’amategeko, KNC yavuze ko ari ugufata agace k’itegeko usimbutse akakabanziriza.

Gasogi United ntiyumva uburyo Rwanda Premier League ireba kuri iyo nteruro nyamara iyibanziriza iteganya ko kugira ngo ikipe isabe guhindurirwa umukino igomba kuba yarabisabye mbere y’iminsi itanu.

Umuyobozi wa Gasogi United yagaragaje ko n’ubundi Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) rufite ibihanga mu buryo rwubatse kuko n’ubwo mu mategeko yarwo ruvugamo Ubunyamabanga, ntabwo rugira.

Ati “FERWAFA irebe kuko iyo uvuze ngo wandikira Ubunyamabanga bwa Rwanda Premier League ntabwo igira, ni ukuvuga ngo andikira ikintu kitariho.”

Yongeyeho ati “Nta Bunyamabanga igira, ifite Inama y’Ubutegetsi n’Umuyobozi Mukuru. Wandikira Rwanda Premier League, uwivuga nk’Umunyamabanga Mukuru ni CEO [Umuyobozi Mukuru]. Kuko iriya ni kompanyi ya FERWAFA. Ubu icyo duhanganye na cyo ni amategeko no kuyubahiriza.”

Ku ngingo Rwanda Premier League ishimangira ko yagendeyeho itera mpaga Gasogi United kuko yari yarayimenyesheje iby’impinduka zabaye ku mukino mu masaha 48 ateganywa n’amategeko, KNC yavuze ko ari ugufata agace k’itegeko usimbutse akakabanziriza.

Gasogi United ntiyumva uburyo Rwanda Premier League ireba kuri iyo nteruro nyamara iyibanziriza iteganya ko kugira ngo ikipe isabe guhindurirwa umukino igomba kuba yarabisabye mbere y’iminsi itanu.

Ati “Ibisabwa bya mbere by’iminsi itanu byarubahirijwe? Niba Rayon Sports yarasabye ku wa Kane, harimo iminsi itatu ntabwo ari iminsi itanu.”

Ku bijyanye no kuba ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports na Gasogi United bimeze nk’ibyo Gasogi United yakorewe igahindurirwa umukino yakiriyemo Kiyovu Sports mu Ugushyingo 2025, KNC yavuze ko ari Kiyovu Sports itarabyitayeho.

Ati “Reka mbabwire, n’uburenganzira bwa Kiyovu, iyo wenda iza kububurana byari gukurikizwa. Reka tubifate gutyo.”

Amategeko ya Rwanda Premier League ateganya ko “uruhande rutishimiye icyemezo cy’Ubunyamabanga Bukuru rwandikira Komisiyo ishinzwe Amarushanwa ya FERWAFA mu masaha 24 uhereye igihe bashyikirijwe icyemezo.”

Aya mategeko ateganya kandi ko “Komisiyo igomba guterana bitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) uhereye igihe yakiriye ubwo busabe, kugira ngo ifate umwanzuro ushingiye ku mategeko agenga amarushanwa.”

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + eight =

Previous Post

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti

Next Post

Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

by radiotv10
10/02/2026
0

Abapolisi 160 bitegura koherezwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u...

Next Post
Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.