Friday, August 14, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibihugu 10 bikomeye ku Isi byagize icyo bivuga ku masezerano yasinywe hagati ya Congo na FDLR

Ibihugu 10 bikomeye ku Isi byagize icyo bivuga ku masezerano yasinywe hagati ya Congo na FDLR

Ibihugu bihuriye mu itsinda ‘International Contact Group’ (ICG) ku karere k’ibiyaga bigari, birimo Leta Zunze Ubumwe za America, u Bubiligi n’u Bufaransa, byasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyiraho byihuse gahunda ihamye n’ingengabihe byo gusenya umutwe wa FDLR nyuma yuko Guverinoma y’iki Gihugu isinyanye amasezerano n’uyu mutwe.

Bikubiye mu itangazo rihuriweho n’ibi Bihugu, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Canada, Danemark, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi, n’u Bwongereza ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibi Bihugu bihuriye Itsinda ‘International Contact Group’ (ICG) rishinzwe akarere k’Ibiyaga Bigari, riyobowe n’u Bufaransa, byavuze ko byahaye agaciro itangazo ryo ku ya 28 Nyakanga, rishyizwe hanze na Guverinoma ya DRC, ko umutwe wa FDLR wemeye gushyira umukono ku masezerano ku bijyanye no kwambura intwaro, gusezerera abatwanyi, no kubashyira aho bagomba guhurizwa.

Iri tangazo rihuriweho, rivuga ko “ICG irasaba Abayobozi ba Congo gushyiraho gahunda y’ibikorwa byihuse n’ingengabihe ifatika yo gushyira mu bikorwa ingamba zo gusenya FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano ya Washington yashyizweho umukono, binajyana no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda binyuze muri CONOPS yo ku ya 31 Ukwakira 2024, n’amasezerano ya Washington yo ku ya 27 Kamena 2025.”

ICG yatangaje ko Guverinoma ya Congo irebwa cyane no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kandi ko “ari ngombwa cyane. Bityo kandi irasaba Guverinoma ya Kongo gusobanura uburyo bwo kurwanya umuco wo kudahana, nk’uko bivugwa muri ayo masezerano, no gukorana na MONUSCO nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Muri iri tangazo, ICG, yakomeza ishimangira ko imikoranire yose yabaho hagati y’ubutegetsi bwa Congo na FDLR, “bihabanye cyane n’ibiteganywa n’amasezerano ya Washington.”

Iri tsinda rikomeza rigira riti “Hagati aho, ICG yiteguye kwakirana yombi no kwishimira intambwe iyo ari yo yose ifatika yaterwa na RDC cyangwa u Rwanda, nyuma y’ibyo bemeranyijweho mu biganiro by’amahoro.”

ICG kandi yanagarutse ku byemeranyijwe hagati y’ubutegetsi bwa DRC n’Ihuriro AFC/M23, byumwihariko ku birebana no guhererekanya imfungwa hagati ya DRC na AFC/M23, ikavuga ko byagakwiye kuba intambwey’ingenzi yo kubaka icyizere cyo kugabanya umwuka mubi no guteza imbere icyizere hagati y’impande zirwana.

ICG igakomeza ivuga ko “hagati aho irashima igikorwa giherutse gukorwa na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC) cy’abantu barekuwe n’abayobozi ba Congo muri AFC/M23, ari intambwe igana mu cyerekezo cyiza.”

Iri tsinda rya ICG ryaboneyeho gusaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje byumwihariko birebana n’amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi no kwemeza ko ubufasha bw’ibanze bugerwaho neza.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 19 =