Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko uruhande bahanganye mu mirwano rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi rwagabye ibitero bitandukanye mu bice by’Intara ya Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.
Nk’uko byatangajwe n’uyu mutwe, ahagana saa tatu za mu gitondo ibisasu byarashwe mu gace ka Kanyola, muri Teritwari ya Walungu, ndetse no mu bice bihana imbibi na ho.
AFC/M23 yavuze ko nyuma yaho, ahagana saa tanu z’amanywa, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye zagabye igitero ku gace ka Kawere, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mutwe wavuze ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abantu ndetse bigatuma bamwe mu baturage bongera guhunga imirwano. Gusa, AFC/M23 ntiyigeze itangaza umubare w’abishwe cyangwa abakomeretse.
Ibi bibaye mu gihe RDC na AFC/M23 biherutse kugirana amasezerano agamije guhagarika imirwano no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge, mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar.
RADIOTV10