Friday, August 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ko ihame ari uko ukekwaho icyaha mu Rwanda akurikiranwa adafuze, ni ryari afungwa?

Ko ihame ari uko ukekwaho icyaha mu Rwanda akurikiranwa adafuze, ni ryari afungwa?

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwibukije ko Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze, ariko ko ashobora gukurikiranwa afunze ku bw’impamvu zatangajwe zirimo kuba umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho.

Izi mpamvu zikubiye mu nyandiko yashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026.

Ubushinjacyaha buvuga ko “ingingo ya 66 y’ltegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko “kekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ariko ko ukekwaho icyaha ashobora gukurikiranwa afunze ku mpamvu zinyuranye, ari zo:

→Iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cyigifungo cy’imyaka ibiri (2).

→lyo igihano giteganyijwe kitageze ku myaka ibiri (2) ariko kitari munsi y’amezi atandatu (6), Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo:

  • Atinya ko yatoroka ubutabera;
  • Umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho;
  • Ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatangabuhamya n’abakorewe icyaha cyangwa se habaho ubwumvikane hagati y’abakurikiranywe n’ibyitso byabo;
  • Ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =