Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinée uvuye mu Bugiriki mu kiruhuko cy’umwaka nk’umukozi wa Leta, yakiriwe mu Gihugu cye bidasanzwe, n’abaturage bari bakubise buzuye mu nkengero z’imihanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée, byatangaje ko “Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Mamadi Doumbouya, yagarutse i Conakry kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, nyuma yo kumara iminsi mike mu Bugereki, aho yari ari mu kiruhuko cy’umwaka n’umuryango we.”
Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ahmed Sékou Touré. Akihagera, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Dr. Dansa Kourouma, Minisitiri w’Intebe, akaba n’Umukuru wa Guverinoma, Amadou Oury Bah, Minisitiri Umunyamabanga Mukuru wa Perezidansi, General Amara Camara, Minisitiri akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri ya Perezidansi, Djiba Diakité, ndetse n’abayobozi bakuru ba gisirikare, abayobozi benshi b’inzego zinyuranye, abajyanama ba Perezida n’abagize Guverinoma, n’urwego rwa dipolomasi.
Uretse aba bayobozi kandi, abaturage bari benshi ku muhanda witiriwe Fidel Castro, ahari imbaga y’abantu yateraniye bakira Umukuru w’Igihugu no kumushyigikira. Kuva ku kibuga cy’indege kugera ku marembo y’Ingoro ya Mohammed V, abaturage ba Conakry bamuherekeje mu mwuka w’ibyishimo n’ishyaka.
Perezidansi ya Guinée ivuga ko iki kiruhuko cy’Umukuru w’Igihugu yagiriye mu Bugiriki “cyabaye nyuma y’imyaka myinshi yariyeguriye inshingano zo gucunga ibikorwa bya leta no gushyira mu bikorwa imishinga minini n’amavugurura. Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kuruhuka no guha umwanya umuryango, cyatumye Umukuru w’Igihugu yongera kwisuganya mu mbaraga.”
Nyuma y’iki gihe gito cy’ikiruhuko, Umukuru w’Igihugu yasubiye i Conakry no mu Ngoro ya Mohammed V. ndetse asubira mu nshingano, aho yiyemeje gukurikirana amavugurura yari amaze gukorwa no gukurikirana imishinga minini irimo kugira uruhare mu mpinduka mu mibereho n’ubukungu by’igihugu.


RADIOTV10