Abantu batanu barimo Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, bari baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, barekuwe by’agateganyo.
Aba bantu batanu bari batawe muri yombi tariki ya 17 na 18 Ukuboza 2025, ni uyu wiyita Prophet Joshua, Umutesi Salima Linda, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Mbabazi Winny.
Uretse icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu bahuriyeho uko ari batanu, kuri Prophet Joshua we anakurikiranyweho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko aba bantu uko ari batanu barekuwe by’agetaganyo n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025.
Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kubarekura by’agateganyo, bwabategetse ibyo bagomba kubahiriza, birimo kujya bitaba buri cyumweru.
Aba bantu barekuwe n’uru rwego nyuma y’icyumweru kimwe rwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego rwari rwashyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Uyu wiyita Prophet Joshua, mu bihe bitandukanye yagiye agaragara anyanyagiza amafaranga ahantu, yayageneye abantu, ndetse bikaba bivugwa ko biri mu bikorwa bigize ibyaha akurikiranyweho.
Bariya bantu kandi uko ari batanu, bakekwaho kuba baragayishije agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, bakora ibisa n’indabo mu mafaranga agizwe n’inote za 5 000 Frw.
Ubwo batabwaga muri yombi, RIB yavuze ko “Iperereza kuri aba bafashwe rigaragaza ko bagiye bakoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ n’indabo byo mu birori bitandukanye maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok, Instagram na YouTube.”
RADIOTV10









