Sunday, October 18, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amakuru avugwa ku rupfu rwa Sergeant Robert wahoze mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri Uganda

Amakuru avugwa ku rupfu rwa Sergeant Robert wahoze mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri Uganda

Kabera Robert, wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) akaba yaramenyekanye nka Sergeant Robert, yapfiriye muri Uganga, aho umurambo we wabonywe udafite umutwe mu gace ka Luwala, Kamengo, mu Karere ka Mpigi muri iki Gihugu. Umumotari wari usanzwe amutwara, ni umwe mu bantu bagarukwaho mu bo iperereza rigomba gukorwaho.

Amakuru avuga ko ku wa 16 Ukwakira 2026, Robert w’imyaka 50 yavuye i Kampala yerekeza i Kamengo, ahari inzu ye. Bivugwa ko yari atwawe kuri moto na Innocent, wari umaze amezi abiri amutwara.

Bageze mu rugo, Robert yabanje gusuhuza murumuna we witwa Oscar babanaga, nyuma ajya mu kabari kari hafi aho.

Oscar yavuze ko ahagana saa 23:30, Robert yavuye mu kabari ajya mu rugo gufata telefoni ye, maze yongera gusubira aho yari yavuye. Icyo gihe yari akiri kumwe na Innocent wari wamukuye i Kampala.

Nyuma yaho, Robert yongeye kugera mu rugo mu gicuku, azanye ibiryo, ariko ntiyahamara igihe kuko yongeye kugenda ntiyagaruka.

Mu gitondo, murumuna we witwa Agaba Victor yagiye kumushaka, asanga inzu ifunze kandi Robert adahari. Yabanje kujya kubaza amakuru ku kabari kari hafi y’inzu Robert yari arimo kubaka, ariko umukozi waho amubwira ko baherukaga nyakwigendera ahagana saa 21:30.

Gushakisha Robert byarakomeje kugeza ubwo, ahagana saa 14:00, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Luwala yabwiye abari bamushakisha ko hari umurambo w’umuntu utaramenyekana wabonetse udafite umutwe.

Amakuru avuga ko hafi y’uwo murambo habonetse inkweto za Robert, ndetse hagaragaye ko yari afite igikomere ku gikumwe cy’ikirenge cy’iburyo.

Nyuma y’ibi, hatanzwe ikirego cy’ubwicanyi gifite nimero SD 21/17/10/2026. Iperereza ryahise ritangira, riyobowe n’inzego za polisi zirimo itsinda rya CPS Mpigi rishinzwe gukora iperereza ku bwicanyi, rikaba rinifashisha imbwa zabugenewe.

Umurambo wa Robert utariho umutwe wajyanywe mu Bitaro bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije gufasha mu kumenya icyateye urupfu rwe.

Kugeza ubu, Innocent wari umumotari usanzwe atwara Robert ntaramenyekana aho aherereye. Nubwo izina rye rigaruka mu makuru ajyanye n’ibyabaye, ntiharamenyekana niba hari uruhare yagaragajweho n’iperereza.

Uganda ihanganye n’ubwicanyi

Ibi bibaye mu gihe muri Uganda hakomeje kuvugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko hatangiye operasiyo igamije gushakisha abantu bose bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

Nyuma y’urupfu rwa Sergeant Robert, mu Karere ka Kisoro na ho habereye ubundi bwicanyi bwahitanye umucuruzi witwa Nteziyaremye Africano.

Uyu mucuruzi yarashwe mu ijoro ryo ku wa 17 Ukwakira 2026, mu gace ka Zindiro, ari kumwe n’umugore we witwa Kyompeire Peace.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, SP Nelson Tumushime, yavuze ko kugeza ubu nta muntu wari wafatwa akekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, nk’uko ikinyamakuru Voice of Kamwenge cyabitangaje.

Iperereza ku rupfu rwa Sergeant Robert n’ubundi bwicanyi bwabereye muri Uganda riracyakomeje, mu gihe hategerejwe andi makuru azatangwa n’inzego zishinzwe umutekano.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − one =