Amakuru mashya ku bibazo biri mu ikipe iri mu zihatanira ibikombe mu Rwanda ijya inaruhagararira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya AS Kigali ikomeje kuvugwamo ibibazo by’amikoro, dore ko abakozi bayo bamaze amezi abiri batazi uko umushahara umera, byanatumye umutoza wayo mukuru yegura, ubu biravugwa ko n’abakinnyi banze gukora imyitozo batabanje guhembwa.

Cassa Mbungo André wari umutoza mukuru wa AS Kigali, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko ikipe idahagaze neza kubera ibibazo byo kubura ubushobozi bw’amikoro.

Izindi Nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo Cassa Mbungo André yashyikirije ibaruwa ye ubuyobozi bwa AS Kigali abumenyesha ko yeguye ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yari yanganyije na APR FC igitego 1-1, akaba yayisize ku mwanya wa 13 n’amanota 10.

Ni mu gihe mu rugendo rwo kwitegura imikino ya shampiyona, AS Kigali yari ifite imyitozo nk’ibisanzwe muri iki gitondo.

Amakuru yizewe, aravuga ko muri iki gitondo abakinnyi banze kwitabira iyi myitozo, bavuga ko bakwiye kubanza gugahembwa amafaranga yabo.

Abakinnyi bacye babashije kugera kuri Sitade, banze kuva mu rwambariro aho bategereje kubanza kuvugana n’ubuyobozi ngo bumve icyo batekerezaho.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru