Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida yirukanye abasirikare bakomeye barimo babiri bo ku rwego rw’Abajenerali

radiotv10by radiotv10
07/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
AMAKURU MASHYA: Perezida yirukanye abasirikare bakomeye barimo babiri bo ku rwego rw’Abajenerali
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu ngabo z’u Rwanda abasirikare barimo Major General Aloys Muganga, na Brigadier General Francis Mutiganda n’abandi Bofisiye 14, ndetse n’abandi 116 bafite andi mapeti.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023.

Iri tangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye muri RDF Maj Gen Aloys Muganga, Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n’abandi Bofisiye 14.”

Iri tangazo kandi rivuga ko Perezida wa Repubulika yirukanye abasirikare 116 bafite andi mapeti ndetse akanemeza iseswa ry’amasezerano ry’abandi basirikare 112 bafite andi mapeti bakoraga ku buryo bw’amasezerano.

Maj Gen Aloys Muganga uri mu birukanywe, yagize imyanya mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nko kuba mu mpera za 2018 yarahawe kuyobora Inkeragutabara, ariko ntatindeho kuko uyu mwanya yahawe mu kwezi k’Ugushyingo 2018, yawukuweho muri Mata 2019, agahita agirwa umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ibikoresho muri RDF.

Naho Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (National Intelligence and Security Service, NISS) akaba yari yakuwe kuri izi nshingano mu kwezi k’Ukwakira 2018.

Aba basirikare barimo abo hejuru, birukanywe nyuma y’amasaha macye Perezida wa Repubulika anakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa RDF, zasize General Jean Bosco Kazura asimbuwe na Lt Gen Mubarakh Muganda ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, na we agahita asimburwa na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Maj Gen Aloys Muganga wirukanywe
Na Brig Gen Mutiganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Rayon ikibyina intsinzi yakoze igikorwa itanze andi makipe mu Rwanda

Next Post

Uko 500Frw yatumye umugore yicana ubugome umugabo we

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko 500Frw yatumye umugore yicana ubugome umugabo we

Uko 500Frw yatumye umugore yicana ubugome umugabo we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.