Thursday, November 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

UPDATE: Amakuru y’ingenzi yamenyekanye ku mutingito wumvikanye mu Rwanda

UPDATE: Amakuru y’ingenzi yamenyekanye ku mutingito wumvikanye mu Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, birimo n’ibyo mu Kigali, aho amakuru y’ingenzi agaragaza ko uyu mutingito wari ku gipimo cya 6,4 ukaba wamaze amasegonda 30′.

Aya makuru yemejwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2026, aho cyatangaje ko umutingito wumvikanye mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda wari uri ku gipimo cya 6,4 .

Mu itangazo RMB yashyize hanze, yavuze ko uyu mutingito wabaye saa tanu na makumyabiri n’ibiri (11:22), ukaba wakomotse hafi ya Ushirombo muri Tanzania, ahari ku ntera y’ibilometero 292 uvuye i Kigali.

Iki kigo cyasobanuye ko umutingito wamaze amasegonda 30, ukaba wumvikanye mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda.

RMB yavuze ko uyu mutingito wabereye mu gice cy’iburasirazuba cy’ahantu hazwi nka Rift Valley, ahantu ibikorwa by’imitingito bitari byinshi ugereranyije n’ibindi bice by’ako karere.

Iki kigo cyatangaje ko kugeza ubwo cyatangazaga aya makuru, nta byangiritse cyangwa abantu bagizweho ingaruka n’uyu mutingito byari byatangazwa, ariko ko gukurikirana uko ibintu byifashe bikomeje.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − three =