Thursday, September 12, 2024

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira ashobora kuburwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

James Cleverly wabaye muri Guverinoma y’u Bwongereza, akaba ari na we washyize umukono ku masezerano yaherukaga y’iki Gihugu n’u Rwanda, yatangaje ko naramuka atowe nk’Umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba- Conservative ndetse n’umwanya wa Minisitiri w’Intebe, azagarura aya masezerano.

Uyu wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yavuze ko azubura umubano hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu cy’u Bwongereza, naramuka atowe kuyobora iri shyaka riherutse kubura intebe yo kuyobora u Bwongereza.

Ni nyuma yuko Guverinoma y’u Bwongereza iherutse kujyaho mu Bwongereza iyobowe na Sir Keir Rodney Starmer, yahise ihagarika aya masezerano yagiye ahura n’imbogamizi zinyuranye.

Guverinoma y’Aba- Conservative iherutse gutsindwa ry’Aba-Labour, yari imaze igihe ishyize imbaraga muri iyi gahunda yo kohereza abimukira, aho yasinywe bwa mbere muri Mata 2022, aza guhura n’imbogamizi zanatumye Urukiko rw’Ikirenga ruyatesha agaciro.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, hongeye gukorwa igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano avuruye nk’aya, aho yari yasinwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ndetse n’uyu James Cleverly wari uri muri Guverinoma y’u Bwongereza.

Guverinoma iyobowe n’ishyaka ry’Abakozi [Labour] riherutse guhagarika aya masezerano, yavuze ko iyi gahunda yari yari genewe kuzatangwaho imisoro y’Abongereza igera muri Miliyoni 700.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, Yvette Cooper yavuze ko amafaranga yasigaye kuri aya, azakoreshwa mu gushyiraho ingamba z’umutekano uhamye mu guhagarika abimukira binjira muri iki Gihugu.

Mu ijambo yavugiye ku nyubako Old War Office ifite amateka muri Politiki, Cleverly yavuze ko ishyaka rye “rigomba kwigarurira ukwizerwa” kuri gahunda yo guca intege abimukira mu rwego rwo kwigarurira abatora bashyigikiye andi mashyaka mu matora rusange.

Yagize ati “Igihe turi guhangana n’ikibazo cy’abimukira, nzakomeza guhagarara ku byo nakuze kuvuga: Tugomba gukoresha imbaraga zikomeye.”

Yavuze ko azakoresha umubano ndetse n’isura nziza afitanye n’u Rwanda “mu kubura iriya mikoranire y’ingenzi. Ikirenze kuri ibyo kandi, nzazahura ubucuti bwatokojwe n’ubwibone bw’Aba-Labour batitaye ku kamaro ka Dipolomasi iyoboye Isi.”
itsinda rishinzwe ubukangurambaga bwo kwiyamamaza kwa Cleverly, ritangaza ko iyi gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda, niyuburwa, itazaba isa nk’iya mbere kubera uburyo yangijwe na Labour.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist