Bamwe bari basanzweho: Dore Abayobozi b’Uturere 27 bagiye kuyobora manda y’imyaka 5

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatanu mu Turere 27 tw’Intara enye z’u Rwanda hakozwe igikorwa cy’amatora y’abagize Komite Nyobozi z’utu Turere aho utu Turere twose turaye tumenye abayobozi batwo barimo abari basanzwe ari Abayobozi b’Uturere biganjemo abo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni amatora yabimburiwe n’irahira ry’abagize Njyanama z’Uturere batowe ari na bo bagombaga kwitoramo Komite Nyobozi z’Uturere barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’abamwungirije.

Izindi Nkuru

Aya matora yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hamwe bageze saa sita bamaze kumenya abayobozi b’Uturere nko mu Karere ka Bugesera, Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora kariya Karere.

Mu Karere ka Gicumbi na bo bageze saa Sita bamaze kumenya Mayor wa kariya Karere kagiye kuyoborwa na Nzabonimpa Emmanuel wari usanzwe ari umuyobozi w’ishami rishinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo.

Mu Karere ka Nyagatare na bo bamaze kumenya Umuyobozi wabo, aho hatowe Gasana Stephen, naho mu Karere ka Nyaruguru bakaba batoye Murwanashyaka Emmanuel.

Sebutege Ange na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye ku majwi 304 mu gihe Bakundukize Redempta bari bahanganye, yagize amajwi 13, ndetse no mu Karere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yongera gutororerwa kuyobora kariya Karere.

Naho mu Karere ka Gatsibo, Gasana Richard na we akaba yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kongera kuyobora aka Karere.

Mu Karere ka Nyamagabe, hatowe Niyomwungeri Hildebrand naho mu Karere ka Gisagara hatorwa Rutaburingoga Jerome.

Mu Karere ka Ngoma hatowe Niyonagira Nathalie, naho mu Karere ka Rulindo hatorwa Judith Mukanyirigira.

ABAYOBOZI B’UTURERE BATOWE

Amajyepfo:

1.Huye: Ange Sebutege
2.Nyanza: Ntazinda Erasme
3.Gisagara: Rutaburingoga Jerome
4.Nyamagabe: Niyomwungeri Hildebrand
5.Nyaruguru: Murwanashyaka Emmanuel
6.Kamonyi: Dr Sylvere Nahayo
7.Muhanga: Jacqueline Kayitare
8.Ruhango: Valens Habarurema

Amajyaruguru

9.Rulindo: Judith Mukanyirigira
10.Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel
11.Gakenke: Nizeyimana Jean Marie Vianney
12.Musanze: Ramuri Janvier
13.Burera: Uwanyirigira Marie Chantal
14.Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette

Iburasirazuba

15.Bugesera: Richard Mutabazi
16.Nyagatare: Gasana Stephen
17.Gatsibo: Gasana Richard
18.Ngoma: Niyonagira Nathalie
19.Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab
20.Kayonza: Nyemazi Jean Bosco
21.Kirehe: Bruno Rangira

Iburengerazuba:

22.Rusizi: Dr Kabiriga Anicet
23.Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie
24.Rutsiro: Murekatete Triphose
25.Rubavu: Kambogo Ildephonse
26: Ngororero: Nkusi Christophe
27.Karongi: Vestine Mukarutesi

Nzabonimpa Emmanuel we yatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi
Murwanashyaka Emmanuel watorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru
Gasana Stephen watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru