Ambasaderi Karega wirukanywe na DRC mbere yo kuva Kinshasa yafashe ifoto y’urwibutso

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega wirukanywe n’iki Gihugu, mbere yo guhagurukayo, yabanje gufata ifoto y’urwibutso n’abakozi b’Ambasade.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kwirukana uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu, Vincent Karega.

Izindi Nkuru

Ni icyemezo cyafashwe ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, nyuma yuko Guverinoma ya Congo Kinshasa yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Iki cyemezo cyavugaga ko Ambasaderi Vincent Karega afite amasaha 48 kuva igihe icyo cyemezo cyari kimaze gufatirwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, Ambasaderi Vincent Karega yagaragaje ifoto yafashe mbere yo guhaguruka i Kinshasa yifotoranyije n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Congo Kinshasa.

Ubutumwa buherekeje iyi foto, bugira buti “Ifoto y’urwibutso hamwe na bagenzi banjye ba Ambasade mbere yo kuva i Kinshasa. Turi kumwe kandi mwarakoze kuri byose.”

Iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyababaje Guverinoma y’u Rwanda nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko inzego z’umutekano z’iki Gihugu ziryamiye amajanja ku mupaka ugihuza na Congo Kinshasa kugira ngo abashaka guhungabanya umutekano baturutseyo batabona aho bamenera.

Ambasaderi Vincent Karega uyu munsi agiye guhaguruka i Kinshasa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru