Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Zamalek igitego 1-0 mu mukino ubanza wo mu ijonjora rya 2 muri Caf Champions League.
Ni umukino ikipe ya APR FC yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ariko ntiyabubyaza umusaruro.
Mu gice cya mbere cy’umukino, APR yateye amashoti 3 agana mu izamu ariko Umunyezamu wa Zamalek Mahdy Mohamed Soliman wabafashije cyane arinda neza izamu rye.
Mu gice cya 2 cy’umukino, APR FC yakomeje kwiharira umupira ari na ko irema uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego harimo uburyo bwo ku munota wa 85 William Mel Togui yahushije wenyine imbere y’izamu.
Ku munota wa 90, ikipe ya APR FC yatsinzwe igitego na Nasser Mansy El Sayed wari winjiye mu kibuga, umukino urangira ikipe y’ingabo z’igihugu itakaje umukino imbere y’Abafana bayo.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC igiye kwitegura urugendo rujya i Cairo aho izakinira umukino wo kwishyura tariki 24 ukwakira 2026 kuri Cairo International Stadium.
Kugira ngo APR FC ikomeze, irasabwa kwishyura igitego yatsindiwe mu rugo ikanarenzaho cyangwa se bagakiranurwa na penaliti.
Ubwo APR iheruka mu Misiri umwaka ushize mu irushanwa nk’iri yari yasezerewe na Pyramids itsinzwe igiteranyo cy’ibitego 5-0.
