Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

radiotv10by radiotv10
10/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene, bahawe inkunga ya miliyoni 3 Frw yo kwikura mu bukene, baravuga ko umushinga w’ubworozi bw’inkoko bigiwe n’ubuyobozi, batabona inyungu iwuvamo, kuko inkoko n’amagi bigurishijwe batamenya irengero ry’amafaranga.

Aba bakecuru bibumbiye mu itsinda rizwi nka ‘Twungubumwe’, batuye mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Cyarwa muri uriya Murenge wa Tumba.

Aba bakecuru batashatse kwivuga amazina yabo bagaragaza ko bahuye n’ibihombo kandi bari barahawe amafaranga yo kubakura mu bukene.

Umwe ati “MINALOC yaduhaye amafaranga agana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani yo kwikura mu bukene nk’abakecuru barokotse Jenoside. Veterineri w’Akarere aduhuza na kompanyi ya Uzima Chicken ngo ijye iduha inkoko ndetse inatugurishirize umusaruro, nyuma birangira inkoko tuzoroye amafaranga avuyemo turayategereza turayabura. Twanabaza abo batubaturangiye ntibagire icyo batubwira, dore ko abo batubaturangiye batugurishirije nimero za telefone bari baduhaye bazikuyeho.”

Undi ati “Tworoye inkoko mu mafaranga bari baduhaye, abatugurishirije bakuraho nimero za telefone bari baduhaye. Amafaranga bacuruje twayobewe irengero ryayo. Twanabaza abayobozi baduhuje na bo ntibagire icyo batubwira. Aho bigeze twahuye n’ibihombo bikabije. Twifuza ko abaduhuje na bo badufasha tukabona amafaranga yacu tukabasha kwikura mu bukene.”

Uhagarariye umushinga Uzima Chicken mu Karere ka Huye na Nyaruguru, Eric Bizimana, aba baturage bashyira mu majwi kuba ari bo babahuzaga n’ababagurishirizaga inkoko n’amagi, ahakana ibyo kubahuza n’ababaguriraga, akavuga ko bo icyo bakoraga ari ukubaha inkoko gusa, iby’ababagurishirizaga ngo ntabyo azi.

Ati “Kubahuza n’abagurishiriza abaturage twabikoraga kera. Ubu icyo dukora ni ukubaha inkoko n’amagi gusa, bo bakishakira abazabagurira. Twe ntabwo twabahuje, ubwo ni abo bishakiye. Bakwifashisha inzego zibishinzwe bagatanga ikirego, ababagurishirije bakabajyanira amafaranga bagakurikiranwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ikibazo cy’aba bakecuru kigiye gukurikiranwa.

Ati “Abo bakoranaga gushaka isoko ry’inkoko (imishwi), hari bane tumenye babarimo Frw 161,000. Turakurikira amasezerano bagiranye n’Umurenge bayubahirize bishyure.”

Aba bakecuru bavuga ko itsinda ryabo bari bahawe amafaranga arenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani, ariko kuri ubu hakaba hasigaye kimwe cya kabiri cyayo, ngo bitewe n’uko andi menshi yagiye agendera mu babagurishirizaga inkoko n’amagi ntibishyure. Aho ngo kuri ubu batagikora ubwo bworozi bw’inkoko bitewe no kubona bwarabahombeye.

Bavuga ko bakomeje kugarizwa n’ubukene nyamara bari bizeye ko bagiye kubusezerera

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Next Post

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.