Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

radiotv10by radiotv10
10/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene, bahawe inkunga ya miliyoni 3 Frw yo kwikura mu bukene, baravuga ko umushinga w’ubworozi bw’inkoko bigiwe n’ubuyobozi, batabona inyungu iwuvamo, kuko inkoko n’amagi bigurishijwe batamenya irengero ry’amafaranga.

Aba bakecuru bibumbiye mu itsinda rizwi nka ‘Twungubumwe’, batuye mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Cyarwa muri uriya Murenge wa Tumba.

Aba bakecuru batashatse kwivuga amazina yabo bagaragaza ko bahuye n’ibihombo kandi bari barahawe amafaranga yo kubakura mu bukene.

Umwe ati “MINALOC yaduhaye amafaranga agana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani yo kwikura mu bukene nk’abakecuru barokotse Jenoside. Veterineri w’Akarere aduhuza na kompanyi ya Uzima Chicken ngo ijye iduha inkoko ndetse inatugurishirize umusaruro, nyuma birangira inkoko tuzoroye amafaranga avuyemo turayategereza turayabura. Twanabaza abo batubaturangiye ntibagire icyo batubwira, dore ko abo batubaturangiye batugurishirije nimero za telefone bari baduhaye bazikuyeho.”

Undi ati “Tworoye inkoko mu mafaranga bari baduhaye, abatugurishirije bakuraho nimero za telefone bari baduhaye. Amafaranga bacuruje twayobewe irengero ryayo. Twanabaza abayobozi baduhuje na bo ntibagire icyo batubwira. Aho bigeze twahuye n’ibihombo bikabije. Twifuza ko abaduhuje na bo badufasha tukabona amafaranga yacu tukabasha kwikura mu bukene.”

Uhagarariye umushinga Uzima Chicken mu Karere ka Huye na Nyaruguru, Eric Bizimana, aba baturage bashyira mu majwi kuba ari bo babahuzaga n’ababagurishirizaga inkoko n’amagi, ahakana ibyo kubahuza n’ababaguriraga, akavuga ko bo icyo bakoraga ari ukubaha inkoko gusa, iby’ababagurishirizaga ngo ntabyo azi.

Ati “Kubahuza n’abagurishiriza abaturage twabikoraga kera. Ubu icyo dukora ni ukubaha inkoko n’amagi gusa, bo bakishakira abazabagurira. Twe ntabwo twabahuje, ubwo ni abo bishakiye. Bakwifashisha inzego zibishinzwe bagatanga ikirego, ababagurishirije bakabajyanira amafaranga bagakurikiranwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ikibazo cy’aba bakecuru kigiye gukurikiranwa.

Ati “Abo bakoranaga gushaka isoko ry’inkoko (imishwi), hari bane tumenye babarimo Frw 161,000. Turakurikira amasezerano bagiranye n’Umurenge bayubahirize bishyure.”

Aba bakecuru bavuga ko itsinda ryabo bari bahawe amafaranga arenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani, ariko kuri ubu hakaba hasigaye kimwe cya kabiri cyayo, ngo bitewe n’uko andi menshi yagiye agendera mu babagurishirizaga inkoko n’amagi ntibishyure. Aho ngo kuri ubu batagikora ubwo bworozi bw’inkoko bitewe no kubona bwarabahombeye.

Bavuga ko bakomeje kugarizwa n’ubukene nyamara bari bizeye ko bagiye kubusezerera

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 2 =

Previous Post

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Next Post

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.