Thursday, February 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

radiotv10by radiotv10
12/02/2026
in MU RWANDA
0
Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abari mu bugenzuzi bwo gutahura abacuruza inzoga z’inkorano mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bababajwe no gusanga abana babiri barimo uwiga mu mashuri abanza, bari mu kabari banywa izo nzoga, banenga umucuruzi watinyutse kuzibaha.

Aba bana bari basibye ishuri, basanzwe mu kabari gaherereye mu Kagari ka Kamashangi muri uriya Murnege wa Kamembe, barimo umwe wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, undi mu wa kabiri w’ayisumbuye.

Abari muri ubu bugenzuri bwakorwaga ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Kamembe n’iz’umutekano, bavuga ko bababajwe no kuba umucuruzi w’ako kabari atinyuka gukora ruriya ruvangitirane rw’amakosa.

Umwe waganiriye n’ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya, yagize ati “Ni ibintu byatubabaje twese, twibaza uburyo umuntu ucuruza akabari, akora amakosa yo gucuruza ibitujuje ubuziranenge, mu masaha y’igitondo, y’akazi kuko hari mu ma saa tanu n’igice z’amanywa, akanagerekaho kwemerera abana azi neza ko bagiye ku ishuri, anarituriye, kunywa inzoga, nk’umubyeyi na we ngo agire icyo abikoraho.”

Nyiri ako kabari ufite imyaka 35, yahise acika, mu gihe inzego zahise zitangira kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe inzego zibishinzwe, mu gihe litiro 300 z’inzoga z’inzoga z’inkorano zariho zinanyobwa n’aba banyeshuri, zahise zimenwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, avuga ko aba bana bahise baganirizwa bakibutswa ibindi byo kunywa inzoga no gusiba ishuri, bagasabwa kutazabisubira.

Yagize ati “Turakomeza gukurikirana niba nta bandi bana bata cyangwa basiba ishuri bagiye mu biyobyabwenge.’’

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abafite utubari kwirinda kugwa mu makosa nk’ayo yo guha inzoga abana, ahubwo ko mu gihe hari abo babonye basibye ishuri, bajya babagira inama za kibyeyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

Related Posts

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

by radiotv10
12/02/2026
0

Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ‘RDFCSC Nyakinama’, ziyobowe na Brig Gen Andrew Nyamvumba, riri mu rugendo shuri...

Gisagara: Bataraka ibihombo baterwa n’isoko bacururizamo bavuga ko ridakwiye kwitwa irya kijyambere

Gisagara: Bataraka ibihombo baterwa n’isoko bacururizamo bavuga ko ridakwiye kwitwa irya kijyambere

by radiotv10
12/02/2026
0

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko isoko ry’aka Karere ridakwiye kwitwa irya kijyambere, kuko ryubatswe mu buryo butajyanye...

Abapolisi b’u Rwanda bongeye kwitwara neza mu irushanwa ry’abafite ubumenyi budasanzwe ‘UAE SWAT Challenge’

Abapolisi b’u Rwanda bongeye kwitwara neza mu irushanwa ry’abafite ubumenyi budasanzwe ‘UAE SWAT Challenge’

by radiotv10
12/02/2026
0

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya mbere (RNP SWAT Team 1) yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cyo kunyura mu...

Why Being Alone Sometimes Is Healthier Than Being Surrounded by People

Why Being Alone Sometimes Is Healthier Than Being Surrounded by People

by radiotv10
12/02/2026
0

Modern society often celebrates being busy and social. People are expected to attend events, respond quickly to messages, and always...

Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi

Kuba DRC idashyigikiye kandidatire ye, kuzahatana n’Umunyekongo,…-Byinshi mu kiganiro cya Louise Mushikiwabo

by radiotv10
11/02/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba DRC idashyigikiye kandidatire ye, atari igitangaza, kandi ko...

IZIHERUKA

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe
MU RWANDA

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

by radiotv10
12/02/2026
0

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

12/02/2026
Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

12/02/2026
Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

12/02/2026
Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

12/02/2026
Gisagara: Bataraka ibihombo baterwa n’isoko bacururizamo bavuga ko ridakwiye kwitwa irya kijyambere

Gisagara: Bataraka ibihombo baterwa n’isoko bacururizamo bavuga ko ridakwiye kwitwa irya kijyambere

12/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.