Bazaze ari abashyitsi basubireyo ari inshuti- Min.Gatabazi yibiye ibanga Abanyarwanda uko bazakira abazitabira CHOGM

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Abanyarwanda kuzakirana ubwuzu abazitabira inama ya CHOGM ku buryo bazasubirayo bagikumbuye u Rwanda bikazatuma bagarukana n’imiryango yabo.

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo i Kigali mu Rwanda hateranire inama ikomeye izwi nka CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth izatangira tariki 20 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Leta y’u Rwanda yakoze ibikorwa binyuranye bigamije kwitegura iyi nama kimwe n’abikorera, ariko n’abaturage na bo ntibasigaye kuko bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali na bo batangiye kwitegura uko bazakirana ubwuzu aba bashyitsi bazaturuka mu Bihugu 54 bigize uyu muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko Abaturarwanda basabwa kuzarangwa n’isuku.

Yavuze kandi ko abaturarwanda basabwa kuzakirana ubwuzu abashyitsi, babereka urugwiro, bagasuhuza abo bazanyuraho kuko hari abo bazahurira mu nzira bagenda n’amaguru cyangwa abo bazahurira mu maguriro.

Ati “Ikindi ni umutekano, ngira ngo ntihagire umuntu rwose […] urabizi iyo ibintu nk’ibi byabaye hari n’abandi bashobora kuziramo bashaka inyungu zabo, bagakora ibitari byiza, buri wese akaba yatabara cyangwa yarengera uwamuhungabanya yaba ku muhanda aria ho aba muri hoteli. Amahoteli akabasha, ntihagire umuvuga ngo ‘natashye mbura mudasobwa nabuze amafaranga yanjye.”

Minisititi Gatabazi wavugaga ko ibi bireba byumwihariko abakora mu nzego zishinzwe kwakira abashyitsi, ariko n’abaturage na bo bagakora ibyo bashoboye byose ku buryo abashyitsi bazishimira u Rwanda.

Ati “Uko aba bantu bazaza kudusura, tuvuge ko haje abantu ibihumbi bitanu, bitandatu cyangwa birindwi umunani, iyo aje agafatwa neza aho yaraye akakirwa neza, ari uburyo yakirwa hanze, mu kabari, muri restaurant ari uburyo yakirwa aho anyura hose ni byo bimwubakamo kuzagaruka vuba, ndetse yanagaruka akazazana n’umuryango we, umugore n’abana wenda yari yaraje ari umuntu umwe. Baze ari abashyitsi basubireyo ari inshuti.”

U Rwanda rugiye kwakira iyi nama ya CHOGM itaherukaga kuba kubera icyorezo cya COVID-19, gisanzwe ari cyo Gihugu gishya muri uyu muryango wa Commonwealth ariko kikaba kimaze kuba ubukombe mu kwakira inama zikomeye kubera ibikorwa byorohereza abazitabira, byaba ari ibikorwa remezo, umutekano ndetse n’ibindi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru