Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko ingabo za Leta FARDC, zikomeje kongera abasirikare n’intwaro nyinshi ahari kubera imirwano mu duce twa Rubarika na Luvungi muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Epfo.
Amakuru dukesha umunyamakuru Steve Wembi ukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa DRC, avuga ko ingabo za FARDC zikomeje kongera imbaraga mu birindiro byazo muri utu duce two muri iyi Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Uyu munyamakuru yatangaje ko hari amato abiri yari atwaye abasirikare n’amasasu avuye i Baraka yageze mu mujyi wa Uvira, ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.
Aya makuru ashingiye ku masoko yo mu gisirikare avuga ko abo basirikare n’amasasu bagomba koherezwa ari kubera urugamba kugira ngo bongere ingufu z’ingabo za Leta ziri muri ako gace.
Byongeye kandi, imodoka yari itwaye abasirikare baturutse muri Uvira yanyuze mu mujyi wa Sange ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Ukwakira 2026, yerekeza i Rubarika.
Ibi bibaye mu gihe intambara mu burasirazuba bwa DRC ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage, cyane cyane mu duce duhuriramo ibikorwa by’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro.
Nanone kandi hari amakuru avuga ko umutwe mushya wa FRN wasimbuye Ihuriro AFC/M23, ushaka kongera gufata umujyi wa Uvira, ndetse mu bice biwukikije, hakaba hamaze iminsi hari imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’uyu mutwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, abasirikare b’u Burundi, ndetse n’abacancuro b’abanyamahanga.
Kuri uyu wa kabiri na bwo hiriwe imirwano ikarishye yabereye mu gace ka Katogota, kitegeye aka Rubarika, yatumye ingendo hagati y’Umujyi wa Uvira na Bakavu ruhagarara.
RADIOTV10