Tuesday, October 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Biravugwa ko FRN ifite intego yo kugera i Kinshasa yafashe ibice bibiri muri Kivu y’Epfo

Biravugwa ko FRN ifite intego yo kugera i Kinshasa yafashe ibice bibiri muri Kivu y’Epfo

Umutwe mushya FRN, wasimbuye AFC/M23, wafashe ibice bya Munanira na Bideka, biherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gukubita incuro ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije.

Amakuru dukesha umunyamakuru Steve Wembi ukurikiranira hafi amakuru y’imirwano yo mu burasirazuba, rwa DRC, avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bafashe ibi bice nyuma yo kwirukana ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bari babirimo.

Ibi bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu burasirazuba bwa RDC, aho igisirikare cya Congo n’abarwanyi bagifasha, bakomeje kugaba ibitero binyuranye mu bice bigenzurwa n’umutwe wa FRN, ndetse n’ibituwe n’Abanyekongo bibasiwe n’ubutegetsi bwa Congo, bavuga Ikinyarwanda.

Mu makuru yatangajwe n’uyu munyamakuru Steve Wembi yagize ati “Abarwanyi b’Umutwe wa Front National pour la Refondation du Congo (FNR) bafashe Lokarite za Munanira na Bideka, nyuma yo kuhakura ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, nk’uko amakuru yatangajwe abivuga.”

Izi Lokarite zo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, zifashwe nyuma yuko imirwano ihanganishije impande ikomeje, aho kuri uyu wa Mbere uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwagabye ibitero mu gace ka Musimba/Shovu, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe wemeje ko intego yawo ikiri gutabara ubuzima bw’abaturage b’abasivile, ndetse ko ibice bizajya biba byugarijwe n’ibitero bya Kinshasa, uzajya ujya kubiburizamo.

Ibi bice bifashwe n’uyu mutwe mushya wa FRN, wujuje icyumweru kimwe uvutse, aho watangijwe ku mugaragaro ku wa Mbere w’icyumweru gishize, ukaba uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa DRC, yungirijwe n’abahozi ari abayobozi ba AFC/M23 barimo Maj Gen Sultani Makenga ukuriye ingabo z’uyu mutwe.

Ubwo uyu mutwe wari ukimara gushingwa, watangaje ko intego nyamkuru yawo ari ukuzahura imiyoborere ya DRC, hakoreshejwe imbaraga zose zishoboka kabone n’iyo zaba ari iza gisirikare.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =