Bishobotse n’umwaka utaha bazabongereraho akandi- Impuguke isanga kongerera abarimu umushahara byazakomeza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Teddy Kaberuka avuga ko nubwo umushahara w’abarimu wazamuwe ariko bidahagije kuko ibiciro ku isoko biri hejuru ku buryo bikomeje kuzamuka nubundi impinduka bifuzwaho zitagerwaho.

Tariki 01 Kanama 2022, ni umunsi utazibagirana mu mateka y’abarimu kuko ari wo basubirijweho icyifuzo cyabo bari bamaranye iminsi cyo kongezwa umushahara.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ubwo yari iri imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yatangaje ko umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza wongereweho 88% naho uw’abahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) n’icya kabiri (A0) bongereweho 40%.

Ni inkuru yakiriwe neza yaba ari abarimu ndetse n’abandi bo ngeri zitandukanye kuko iki cyiciro cy’abakozi kiri mu byakunze kugarukwaho ko cyahembwaga amafaranga macye ugereranyije n’akamaro bagirira Igihugu.

Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka avuga ko kuba abarimu bongerewe umushahara ari ikintu cyo kwishimira ariko ko bikozwe mu gihe nubundi ubuzima buri kurushaho guhenda ku buryo umushahara babongereye na wo ushobora kuzaba iyanga mu gihe runaka.

Ati “Ibiciro bikomeje kuzamuka ni ukuvuga ngo nubwo babikoze ubu ariko nibikomeza kuzamuka uzasanga impinduka twifuza ntacyo zigejeje ku bazamuriwe kubera ko ibiciro byakomeje kuzamuka.”

Iri zamura ry’umushahara wa mwarimu ryakozwe ari intambwe ya mbere, ati “Bazakomeza kureba wenda n’umwaka utaha bazongereho akandi kantu kugira ngo umushahara batanze uyu munsi uzakomeza ubesheho wa wundi wawubonye.”

Iyi mpuguke kandi yagarutse ku kibazo cy’umushahara fatizo, avuga ko gushyiraho iki gipimo ngenderwaho cy’ubushobozi umukozi yinjiza, bikenewe kuko biri mu byazakemura ibibazo by’imibereho y’abakozi.

Ati “Akenshi hagati y’umukoresha n’umukozi uba afite imbaraga ni umukoresha ntabwo ari umukozi, iyo umushahara fatizo uriho usa nkaho uvuganira umukozi, iyo udahari rero usanga umukoresha akora ibyo ashaka kubera ko nta tegeko aba yica.”

Ubwo abarimu bazamurirwaga umushahara, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine yavuze ko aba barezi na bo bagomba kumenya ko ibyo basabwaga na bo bigomba kuzamuka ndetse ko ubugenzuzi bakorerwaga bugiye kongerwa kugira ngo intego yo kuzamura ireme ry’uburezi igerweho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru