Monday, October 19, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Bizarangira umwe yishe undi cyangwa yomongane- Umusesenguzi abona ibya Tshisekedi na Kabila bizaba bibi

Bizarangira umwe yishe undi cyangwa yomongane- Umusesenguzi abona ibya Tshisekedi na Kabila bizaba bibi

Umusesenguzi mu bya politiki, Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko ibibazo biri hagati ya Joseph Kabila na Felix Tshisekedi wamusimbuye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari ibyo kuzabonera umuti ngo bazagere aho bakorana, ahubwo ko bishobora kuzarangira umwe yishe undi nk’uko n’ubundi hari uwabigerageje cyangwa akamwirukana mu Gihugu.

Senateri Evode Uwizeyimana yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru cyasesenguraga ibijyanye n’ivuka ry’umutwe mushya wa politiki na gisirikare, FRN wavutse mu cyumweru twaraye dusoje, uyobowe na Joseph Kabila.

Ni umutwe waje usimbuye Ihuriro AFC/M23 rigenzura bimwe mu bice byo mu burasirazuba bwa DRC, ryahise riseswa, abari abayobozi baryo barimo Corneille Nanga, Maj Gen Sultani Makenga, na Bertrand Bisimwa, bahabwa inshingano muri uyu mutwe mushya.

Muri iki kiganiro cyasesengura ibijyanye n’ivuka ry’uyu mutwe, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko nyuma yuko havutse uriya mutwe wasimbuye AFC/M23, bizahita binakuraho ibihano byari byarahawe iri huriro ryamaze guseswa.

Ati “Niba M23 yarahanwe, ikaba yarasheshwe ntabwo ibyo bihano uri buhite ubyimurira kuri FRN, ntabwo bishoboka.”

Hon. Evode kandi avuga ko Tshisekedi yari yarakoze ibishoboka byose kugira ngo yambure ububasha bwose Joseph Kabila, dore ko ubutegetsi bwe bwanamaze kumukatira urwo gupfa.

Ati “Kabila yabaye exclus, Tshisekedi yamuvanye mu bantu bose ashobora kuganira na bo. Ubu rero Kabila nk’umuyobozi wa FRN yaje nk’uwo abantu bagomba kubona nk’uwo abantu bita ‘principal interlocuteur [ufite uruhare rukomeye mu biganiro], le principal protagoniste [umuyobozi w’itsinda uyobora ibikorwa byose byaryo], Tshisekedi yabyemera atabyemera bazaganira, baganire ku neza cyangwa ku muriro, ariko uyu munsi Kabila yamaze kubona umwanya mu biganiro Tshisekedi atashakaga.”

Avuga kandi ko Kabila anabishatse yabanza kugira ibyo ategeka ubutegetsi bwa Tshisekedi kuko ari mu mwanya mwiza wabyo, kugira ngo babone kuganira.

Ati “Kandi no kugira ngo aganire na we nabo ari muri position de force [kuba uri munsi y’abandi bantu] azabanza kubasaba gukuraho biriya bihano by’urupfu byose, ntabwo waganira n’umuntu wakatiwe urwo gupfa. Aba bantu bose bari muri FRN, Nangaa afite urwo gupfa, Makenga afite urwo gupfa, Kabila afite urwo gupfa, Bisimwa afite urwo gupfa…”

Hon. Evode avuga ko kandi ibibazo biri hagati ya Kabila na Tshisekedi, ari ibibazo ku giti cyabo aho kuba ibya politiki, ku buryo n’iyo baganira, bigoye ko bazemeranya gukorana mu buyobozi bumwe.

Ati “Aba bagabo bafitanye conflit iri personel (amakimbirane yo ku giti cyabo) ituruka aho ibintu byaturutse, aba bantu ntabwo ndimo kubabona bicaranye muri Guverinoma, umwe ari Perezida undi ari Visi Perezida cyangwa umwe ari PM (Minisitiri w’Intebe), bizarangira umwe yishe undi, cyangwa umwe amwamurure amwirukane, umwe ahunge yomongane, ariko simbabona bicaye bakorana.”

Avuga ko ibi abihera ku byitangarijwe na Kabila ubwe mu minsi micye ishize mu ijambo yagejeje ku Banyekongo, aho yagaragaje ko ikibazo gikomeye Igihugu cya Congo gifite, ari Tshisekedi ndetse anamugaragaza mu mazina yo kumwikoma.

Nanone kandi yavuze ko Perezida Tshisekedi ubwe, yagerageje inshuro nyinshi zo gushaka kwica Kabila mu bitero binyuranye birimo icya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma tariki 11 Werurwe 2026 kigahitana Umufaransakazi Carine Buisset, wari umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 3 =