Bugesera: Arasaba ubutabera nyuma y’uko akubiswe na DASSO agakuramo inda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage witwa Turatsinze Jean Claude utuye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, arasaba ubutabera nyuma y’uko we n’umugore we bakubiswe n’abadaso babaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, umugore we bikamuviramo gukuramo inda.

Ku itariki ya 14 Nyakanga 2021 , nibwo Turatsinze Jean Claude utuye mu murenge wa Mayange, akagari ka Kibenga, umudugudu wa Gahwiji ya 2, avuga ko we n’umugore we  basagariwe n’abadaso bagakubita umugore bikamuviriamo gukuramo inda yari atwite.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo  avuga ko aba badaso batatu ngo babanje gukurikirana umudamu bamuziza ko atambaye agapfukamunwa neza ariko bamusanze mu iduka aho umugabo we acururiza baza buka umugabo inabi bamushinja gucuruza akabari nyamara ngo nta kigaragaza ko aho hantu higeze akabari, iyo kururukururu niyo yaje kubaviramo gukubitwa bombi binatuma umugore ahita akuramo inda nk’uko abyivugira .

Ati” Baravuze ngo ncuruza inzoga. Baraje bafungura firigo barazibura. Ubwo umudamu yari ahagaze hafi y’urugi baramushikanura agwa hasi, bahita bahamagara gitifu w’umurenge azana na polisi. Bahageze ntibigeze bashaka kumenya ibyabaye, ahubwo bahise bankubita inshyi zo mu matwi  ubundi n’umudamu baramukurubana batwambika amapingu batujyana kudufunga.”

Image

Kayitesi Germaine wakuyemo inda kugeza uyu munsi we unarembye arasaba ubutabera

Uyu mugabo avuga ko atumva impamvu yahohotewe mu gihe  n’amakosa bamushinja hari icyo uwayakoze ateganyirizwa nk’ibihano bityo akibaza icyatumye adacibwa amande ahubwo agakubitanwa n’umudamu bakanafungwa, bikanatuma ahurizamo ingaruka zo gukuramo inda .

Gusa avuga ko nyuma yo gufungurwa ngo yagerageje gukurikirana ikibazo cye ngo arenganurwe ariko ngo yatunguwe no kumva urukiko rwibanze rwa Nyamata rumubwira ko dossiye yashyinguwe kandi atarigeze abazwa n’ikintu na kimwe bityo we akaba abifata nk’ikimenyetso ku karengane avuga yagiriwe.

Kayitesi Germaine wakuyemo inda kugeza uyu munsi we unarembye kuko ubwo twageraga mu rugo iwe twasanze atabasha kugenda akavuga ko akiribwa cyane, barasaba ko inzego zose zibifitiye ububasha zabafasha zikabakurikirana bagahabwa ubutabera kuko ari ibintu byabaye ku manywa y’ihangu abantu bareba ngo bigahumira ku mirari ko umwe muri aba badaso ahora abatera ubwoba avuga ko azica uyu mugore .

Ati” Turifuza ubutabera kuko kugeza ubu turacyanaterwa ubwoba. Reba nk’ejo bundi uwo mudaso witwa Dede ari na we wakubise madamu barahuye aramubwira ngo azamugonga umunsi umwe .”

Umudamu we na we yavuze ko uyu mudaso na none yamubwiye ko azamwica bakamujyana mu irimbi rya Mbyo na we akajya muri gereza.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango uvuga ko wahohotewe, bavuga ko ibi biba barebaga, bagasaba koko byakurikirananwa ubushishozi  bagahabwa ubutabera dore ko uyu muturanyi wabo nta kabari yacuruzaga, usibye inzoga zipfundikiye yatangaga ku uzishaka akajya kuzinywera mu rugo.

Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko  wo uvuga ko mu gihe  ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso bushobora gushyingura dosiye by’agateganyo cyangwa burundu, icyakora ngo uwahohotewe abaye atanyuzwe n’icyemezo we ubwe aregera urukiko  akaba ari we wiburanira nk’uko Me Marie Louise Mukashema  abivuga.

“Iyo ubushinjacyaha bubuze ibimenyetso bufata umwanzuro wo gushyingura dosiye by’agateganyo cyangwa burundu. Icyo gihe iyo uwahohotewe atabyishimiye we aregera urukiko agakusanya ibimenyetso n’abatangabuhamya u bundi agasaba ko ari we uregera urukiko aho kuba ubushinjacyaha.” Me Marie Louise Mukashema

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’urwanda Madamu Ingabire Marie Immaculle avuga ko ubuyobozi n’inzego zireberera  uyu muturage  cyane aho atuye bakwiye kubyinjiramo bakareba ipfundo ry’ikibazo bakamurenganura ,ubundi ababikoze bakabiryozwa .

“Ubundi biranavuna mu mutwe kumva ngo umuyobozi yakubise umuturage. Niba ari byo koko, hari ibintu bibiri byakabaye byarakozwe, icya mbere  abo bakabaye barahagaritswe mu kazi, icya kabiri bagakurikiranwa bakaryozwa ibyo bakoze. Ikindi kandi ubuyobozi bw’akarere uwo muturage atuyemo bukwiye kumukurikirana bukamenya imibereho ye.” Ingabire Marie Immaculle

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard  avuga ko usibye n’inzego z’ubutabera nawe ubwe iki kibazo yakikurikiraniye agasanga nta hohoterwa ryabayeho. Ikijyanye n’uko baterwa ubwoba  ko bazicwa byo ngo hari inzego bakabaye barabibwiye.

“Twarabikurikiranye haba ku rwego rw’akarere n’izindi nzego zitandukanye, raporo ya RIB yagaragaje ko nta hohoterwa ryabayeho” Meya Mutabazi

Image

Kayitesi Germaine wakuyemo inda avuga ko we n’umugabo we batizeye umutekano wabo

Iki kibazo cy’abaturage bashinja abayobozi kubahohotera mu buryo bunyuranye bwiganjemo ububabaza umubiri babaziza kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19  cyumvikana kenshi hirya no hino mu gihugu. Gusa inshuro zose byumvikana, MINALOC nka minsiteri ifite mu nshingano inzego z’ibAnze irabyamagana ikavuga ko bidakwiye, ariko uko iminsi ishira aho kugira ngo bihoshe birushaho kugaragara ariko abakurikiranira hafi bavuga ko iki kibazo umuti wacyo uzaboneka igihe bitahariwe urwego rumwe kandi ababikoze bakabiryozwa by’intangarugero ku buryo babera akabarore abasigaye.

Inkuru ya: Nyiransabimana Eugenie/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru