Inkuru ya CCTV Plus ivuga ko Perezida w’ubushinwa XI Jinping kuri uyu wa mbere yoherereje ubutumwa mugenzi we Ebrahim Raisi bumushimira umubano umaze imyaka 50 Iran ibanye neza n’u Bushinwa.
Mu butumwa bwe Jinping yavuze ko umubano wa Iran n’Ubushinwa watangira mu myaka 50 ishize, wagiye ukura kandi ukagenda ukomera uko ibihe byagiye bisimburana.
Yatanze ingero zirimo gahunda za politiki ibihugu byombi byagiye bihuriraho kandi bikazifatanya bikaba ari ikimenyetso cyiza cy’ubwizerane ndetse bakaba barafatanije no kurwanya icyorezo cya covid19.
Perezida wa Iran Raisin awe yavuze ko yishimiye uko umubano wa Iran n’ubushinwa uhagaze kandi ngo wagiye ukura nk’igiti cy’inganzamarumbo akaba yizeye ko ugiye gukomera kurushaho mu bufatanye muri gahunda zitandukanye.
Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/RadioTV Rwanda