Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BUGESERA: Baravoma amazi y’igishanga nk’amahitamo ya nyuma

radiotv10by radiotv10
17/09/2021
in MU RWANDA
0
BUGESERA: Baravoma amazi y’igishanga nk’amahitamo ya nyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Hari abaturage bo mu mirenge ya Mareba na Musenyi yo mu karere ka Bugesera ikora ku gishanga cya Mareba kinarimo ikiyaga cya Cyohoha, bavuga ko baherutse bahabwa robinet mu ngo bakagira ngo baciye ukubiri n’amazi adasukuye, ariko ngo babona amazi rimwe mu cyumweru, indi minsi bagashoka igishanga cya Mareba gihuza iyi mirenge yombi.

Iki ni ikibazo aba baturage bavuga ko atari icy’uyu munsi, kuko ngo hashize igihe bahawe amazi ariko akaba aza rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, ibituma bayoboka igishaka bakahavoma amazi bakoresha, ndetse ngo ntibatinya no kuyanywa.

Umwe muri aba baturage witwa Mukarukundo Rachel, avuga ko ari gacye cyane babona amazi mu mavomero( Robine) yo mu ngo, ngo kuko aza kabiri mu cyumweru cy’iminsi irindwi yose.

Ati:” Amazi aza rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru, ku buryo nyine iyo twayabuze aribwo tuza hano mu gishanga kuvoma ayo dukoresha mu rugo…..nta kidasanzwe kirimo kuko bimaze igihe, hari ubwo rero amazi aza tukavoma, ayo twavomye agashira andi ataragaruka, icyo gihe tuvoma igishanga tukayateka, kugirango tuyakoreshe tunayanywe.”

Undi muturage waganiriye n’umunyamakuru wa Radio/TV10, ati: “ Iki gishanga, gihuza umurenge wa Mareba na Musenyi. Rero kenshi cyane abaturutse mu midugudu ituriye iki gishanga bavoma amazi yacyo, ahanini bitewe n’uko amazi adakunda kuboneka. Amazi aza kuwa Gatandatu no ku cyumweru, ubundi indi minsi ntayaba ahari.”

Bavuga ko kuba imiyoboro y’amazi mungo ihari byo ari ukuri, ariko ngo ikibazo ni uko iminsi iyi miyoboro irangwamo amazi ibaze.

Nk’uko umunyarwanda yabivuze, ngo amazi meza ni isoko y’ubuzima.

Ibi ni nabyo bituma aba baturage bavuga ko kugira ubuzima bwiza bidashoboka, bitewe n’uko aya mazi bavoma mu gishanga cya Mareba, ashorwamo amatungo akahuhirirwa, ubundi akogerezwamo ibinyabiziga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, ntibwemeranywa n’aba baturage, kuko ngo ahari imiyoboro mizima hose hagera amazi.

Umwali Angelique, ni umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Bugesera.

Ati:” Mu by’ukuri ntitwavuga ko imirenge yose igize aka karere yagezemo amazi ijana ku ijana, kuko nk’akarere kari kamaze imyaka irenga hafi icumi kadafite amazi, karimo imiyoboro gusa, imwe yarazibye turimo turayisibura, aho atari naho turimo turagerageza kuhaca imiyoboro y’amazi, kuko hari ikeneye gusanwa, hakaba ikeneye gusimbuzwa, hakaba n’aho bikenewe ko hashyirwa imiyoboro itari ihasanzwe. Ibyo rero nibyo turimo gukora kugira ngo abaturage bose babone amazi, ariko aho agera arahagera bakayabona, bityo ubu turi gushyira imbaraga mu kugeza ya miyoboro aho itari, kugira ngo abanyarwanda bose babashe kubona amazi kandi meza.”

Ikibazo cy’abaturage binubira kutagira amazi meza hafi n’ahari imiyoboro y’amazi akaba aheruka kuhagera itahwa, ni ikibazo gikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu.

Nyamara Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko mu mwaka w’2024 buri munyarwanda azaba abona amazi meza ahoraho hafi ye.

Intego kandi ni uko abayafite mu rugo batazongera kuyabura, abatayafite mu rugo bo mu cyaro bakayabona nibura kuri 500m, mugihe abo mu mijyi bo ngo bazayabona kuri 200m uvuye aho batuye.

Inkuru ya: Assoumani Twahirwa/RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + two =

Previous Post

Kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba ni inshingano za buri muntu

Next Post

KICUKIRO: Hatangiye ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 ku rwego rw’umudugugu

Related Posts

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

by radiotv10
11/11/2025
0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuga ko batumva icyatumye umushinga wari watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere wo guhugura...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye
AMAHANGA

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
11/11/2025
0

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
KICUKIRO: Hatangiye ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 ku rwego rw’umudugugu

KICUKIRO: Hatangiye ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 ku rwego rw’umudugugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.