Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bwa kane uwabaye Perezida wa America yongeye gutabwa muri yombi noneho anahabwa nimero y’imfungwa

radiotv10by radiotv10
25/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bwa kane uwabaye Perezida wa America yongeye gutabwa muri yombi noneho anahabwa nimero y’imfungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yafungiwe muri kasho yo muri Georgia ya Fulton County ahatwa ibibazo, hafatwa imyirondoro ye, anafatwa ibipimo by’uburebure n’ubunini aranafotorwa, nk’uko bikorwa mu magereza yo muri USA.

Trump yamaze iminota 20 ari muri Kasho, arekurwa atanze ingwate y’ibihumbi 200 USD [asaga miliyoni 260 Frw], yari yanahawe nimero y’imfungwa ya PO1135809.

Ubwo yajyanwaga muri iyi kasho, yagiye mu modoka zimucungiye umutekano mu buryo bukomeye nk’umunyacyubahiro wigeze kuba Perezida wa USA.

Donald Trump w’imyaka 77 y’amavuko, arashinjwa ibyaha 12 birimo no kuba yaratambamiye amatora y’umukuru w’igihugu yo muri 2020, muri Leta ya Georgia, bikagera ubwo binateza imvururu n’imyigaragambyo ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko Capitol.

We abihakana yivuye inyuma, ahubwo akavuga ko atazahwema kugaragaza ubushake bwo guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku itariki 05 z’ukwezi k’Ugushyingo mumwaka utaha wa 2024.

Akiva muri kasho, Trump yavuze ko iyi migambi yo gushaka kumuca intege, idashobora kumukoma mu nkokora mu nteho yihaye zo kongera guhatanira kuba Perezida wa USA.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 6 =

Previous Post

Perezida Kagame yasobanuye impamvu urubyiruko ruri kwinjizwa mu myanya ikomeye nka Guverinoma

Next Post

Ngoma: Bahishuye ibyababayeho bikabatungura kuko bihabanye n’ibyemejwe na Guverinoma

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Bahishuye ibyababayeho bikabatungura kuko bihabanye n’ibyemejwe na Guverinoma

Ngoma: Bahishuye ibyababayeho bikabatungura kuko bihabanye n’ibyemejwe na Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.