Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana w’umuririmbyi Ishimwe Vestine ntikigaragaraho amazina ya se, kuko cyanditseho amazina y’umubyeyi umwe gusa ari we Vestine, nk’uko byagaragaye mu nyandiko yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruburanisha ikirego cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo watanze ibyifuzo birimo gupimisha ibizamini bya DNA.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa kicukiro rwakomeje kuburanisha ikirego Ouedraogo yatanze asaba ko hakorwa ibizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’umwana bivugwa ko yabyaranye na Vestine. Yasabye kandi ko yemererwa kubona uwo mwana.
Mu iburanisha ryabereye mu muhezo, uruhande rwa Vestine rwashyikirije urukiko icyangombwa cy’ivuka ry’umwana, kizwi nka Acte de naissance, cyari cyasabwe kugira ngo hemezwe ko uwo mwana ahari koko.
Icyakora, amakuru yagiye hanze avuga ko iyo nyandiko igaragaza amazina ya nyina w’umwana, Ishimwe Vestine, ariko ntigaragaze aya Idrissa Ouedraogo nk’umubyeyi w’umugabo.
icyo cyangombwa, kigaragaza ko uwo mwana yavukiye muri Canada muri Gashyantare 2026.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu, kandi umugabo wa Vestine yagejeje ku Rukiko ibyifuzo bishya, asaba ko yahabwa andi mafoto y’uwo mwana, ndetse no kuba yajya muri Canada kugira ngo azabe ari ho hakorerwa ibizamini ndangasano DNA, kugira ngo hafatwe ibipimo bye n’iby’umwana, ubundi bihuzwe.
Urukiko kandi rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibi byifuzo, rwemeza ko ruzatanga icyemezo cyarwo ku wa 28 Ukwakira 2026.
Iki cyifuzo cyatanzwe nyuma yuko uruhande ruregwa, rwemeye ko ibizamini byazakorwa, hakoherezwa ibipimo, by’umwana bigapimirwa mu Rwanda, mu gihe Idrissa Ouedraogo we yifuza kujya muri Canada, akaba ari ho bipimirwa.
Iki kirego cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo, cyaje gikurikira icyatanzwe n’umugore we Ishimwe Vestine wagitanze na we muri uru Rukiko asaba gatanya, mu gihe umugabo we avuga ko kugira ngo ibi bya gatanya byinjirwemo, habanza kiriya kirego cye, kugira ngo n’iyo gatanya yakwemezwa, yazakomeza kugira uburenganzira ku mwana abizi neza ko ari uwe koko.
RADIOTV10