‘Coup d’Etat’ itavugwaho rumwe muri Afurika ikomeje guhagurutsa abakomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko muri Niger habaye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi, ndetse Ibihugu n’imiryango inyuranye bakagaragaza impande bahagazeho, ubu abakuriye Igisirikare mu Bihugu bya ECOWAS bateranye.

Abakuriye Ingabo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba ECOWAS, bahuriye mu nama kuri uyu wa Gatatu, kugira ngo bige ku kibazo cyo guhirika ubutegetsi cyakozwe n’Igisirikare cya Niger.

Izindi Nkuru

Aba bakuru b’ingabo barahurira muri Nigeria ngo barebere hamwe icyakorwa. Ni mu gihe nyuma y’iryo hirika ry’ubutegetsi, uyu muryango watanze icyumweru kimwe gusa ngo Perezida uriho abe yasubiye mu nshingano, ndetse utangaza ko uzafatira ibihano abakoze iki gikorwa.

Abarebwaga n’iryo tangazo ntacyo bavuze cyangwa ngo bagire icyo bakora ku byo basabwe, gusa kuri uyu wa Kabiri bifatanyije n’abasirikare bayoboye Mali na Burkina Faso, batangaje ko mu gihe hagira uwishyira mu bibazo by’icyo Gihugu byateza intambara ndetse biteguye kuyirwana.

Mu myigaragambyo yabaye ku wa Mbere, abaturage basabaga ko u Bufaransa bwava muri icyo Gihugu hagasimbuzwa u Burusiya.

Naho ibihugu by’I Burayi birimo u Bufaransa, u Butaliyani, Espagne n’u Budage batangiye gucyura abaturage babo.

Perezida Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023, bikozwe na bamwe mu basirikare bari bashinzwe kumurinda, bamushinja gushyira iki Gihugu mu kangaratete k’ibibazo birimo ubukene.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru