Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Amakuru arambuye ku bugome ndengakamere bwongeye gukorerwa Abatutsi n’abandi babyihishe inyuma batakekwaga

radiotv10by radiotv10
06/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Amakuru arambuye ku bugome ndengakamere bwongeye gukorerwa Abatutsi n’abandi babyihishe inyuma batakekwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wamaganiye kure ibikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, birimo ibyo kubatwikira, unavuga ko abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwa EAC, babiri inyuma.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, tariki 05 Ukwakira 2023, agaragaza inzu zubatse ku gasozi kamwe ziri gushya umusubirizo.

Ni inzu z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Teritwari ya Masisi, zatwitswe n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bibumbiye hamwe bagamije kurwanya akarengane gakorerwa aba Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, watangaje ko ubabajwe cyane n’ibi bikorwa.

Mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, uyu mutwe wa M23, uvuga ko ibi bikorwa byo gutwikira Abatutsi, byakozwe n’abarwanira ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 yongeye kugaragariza ingabo ziri mu butumwa EAC (EACRF) ndetse n’uyu muryango ko ibi bikorwa byo guhonyora uburenganzira bw’Abatutsi bikomeje gukaza umurego, yibukije indi miryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye, ko Guverinoma ya DRC ari yo yubuye imirwano, aho “gushyira mu bikorwa ingamba z’amahoro.”

M23 ikomeza igira iti “Abarwanyi bayo [Guverinoma ya DRC] barimo FARDC, FDLR, NYATURA, APCLRS, CODECO, PARECO, Mai-Mai, abacancuro n’Inyeshyamba z’urubyiruko, bari gufashwa n’igisirikare cy’u Burundi mu kugaba ibitero kuri M23.”

Umutwe wa M23 wasabye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gutanga ibisobanuro ku kuba zimwe mu ngabo ziri mu butumwa bwawo, ziri mu bakomeje gufasha FARDC na FDLR muri uru rugamba.

Uyu mutwe wakomeje ugaragaza ko “Ingabo z’u Burundi ziri mu zigize EACRF ni zimwe mu zishinzwe gucunga uduce twa Mushaki, Karuba, Kilorirwe, Kitchanga na Mweso, aho Abatutsi bakomeje kwicwa, imitungo yabo ikangizwa, ndetse bikaba ngombwa ko bava mu byabo.”

Iri tangazo rya M23 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigira riti “Abasirikare b’u Burundi bari kwambara impuzankano ya FARDC nyamara bari bakwiye kuba bari ku cyicaro gikuru cyabo muri Minova. Abo basirikare kandi bananiwe kurinda inzirakarengane z’abasivile.”

M23 ikomeza ivuga ko kuva yarekura ibice yari yarafashe, ikabishyikiriza ingabo za EACRF, mu rwego rwo kubahiriza inzira z’amahoro, imitwe irwana ku ruhande rumwe rwa Guverinoma ya DRC, yakomeje guhohotera abasivile, isambanya abagore, iniba amatungo n’indi mitungo by’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Rwamagana: Haribazwa uzabazwa igihombo cy’impanuka yabaye mu isoko ry’Akarere igasigira abacuruzi agahinda

Next Post

Icyatumye konti y’umuhanzikazi ugezweho muri America ivaho cyatunguye benshi

Related Posts

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
13/11/2025
0

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida w'iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba
IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

14/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

14/11/2025
Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye konti y’umuhanzikazi ugezweho muri America ivaho cyatunguye benshi

Icyatumye konti y’umuhanzikazi ugezweho muri America ivaho cyatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.