DRCongo: Amakuru arambuye ku bugome ndengakamere bwongeye gukorerwa Abatutsi n’abandi babyihishe inyuma batakekwaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wamaganiye kure ibikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, birimo ibyo kubatwikira, unavuga ko abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwa EAC, babiri inyuma.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, tariki 05 Ukwakira 2023, agaragaza inzu zubatse ku gasozi kamwe ziri gushya umusubirizo.

Izindi Nkuru

Ni inzu z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Teritwari ya Masisi, zatwitswe n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bibumbiye hamwe bagamije kurwanya akarengane gakorerwa aba Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, watangaje ko ubabajwe cyane n’ibi bikorwa.

Mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, uyu mutwe wa M23, uvuga ko ibi bikorwa byo gutwikira Abatutsi, byakozwe n’abarwanira ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 yongeye kugaragariza ingabo ziri mu butumwa EAC (EACRF) ndetse n’uyu muryango ko ibi bikorwa byo guhonyora uburenganzira bw’Abatutsi bikomeje gukaza umurego, yibukije indi miryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye, ko Guverinoma ya DRC ari yo yubuye imirwano, aho “gushyira mu bikorwa ingamba z’amahoro.”

M23 ikomeza igira iti “Abarwanyi bayo [Guverinoma ya DRC] barimo FARDC, FDLR, NYATURA, APCLRS, CODECO, PARECO, Mai-Mai, abacancuro n’Inyeshyamba z’urubyiruko, bari gufashwa n’igisirikare cy’u Burundi mu kugaba ibitero kuri M23.”

Umutwe wa M23 wasabye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gutanga ibisobanuro ku kuba zimwe mu ngabo ziri mu butumwa bwawo, ziri mu bakomeje gufasha FARDC na FDLR muri uru rugamba.

Uyu mutwe wakomeje ugaragaza ko “Ingabo z’u Burundi ziri mu zigize EACRF ni zimwe mu zishinzwe gucunga uduce twa Mushaki, Karuba, Kilorirwe, Kitchanga na Mweso, aho Abatutsi bakomeje kwicwa, imitungo yabo ikangizwa, ndetse bikaba ngombwa ko bava mu byabo.”

Iri tangazo rya M23 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigira riti “Abasirikare b’u Burundi bari kwambara impuzankano ya FARDC nyamara bari bakwiye kuba bari ku cyicaro gikuru cyabo muri Minova. Abo basirikare kandi bananiwe kurinda inzirakarengane z’abasivile.”

M23 ikomeza ivuga ko kuva yarekura ibice yari yarafashe, ikabishyikiriza ingabo za EACRF, mu rwego rwo kubahiriza inzira z’amahoro, imitwe irwana ku ruhande rumwe rwa Guverinoma ya DRC, yakomeje guhohotera abasivile, isambanya abagore, iniba amatungo n’indi mitungo by’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru