Kizza Besigye, Umunyapolitiki uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, umaze igihe afunze, ubu ari mu cyumba cy’indembe nyuma yo kugwa igihumure mu cyumba cy’Urukiko.
Uyu munyapolitiki yaguye igihumure kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari mu cyumba cy’urukiko mu Murwa Mukuru wa Uganda i Kampala, aho yari yaje kubura ku byaha akurikiranyweho birimo kugambanira igihugu.
Ubwo uyu munyapoliyiki w’imyaka 70 yagwaga igihumure kuri uyu wa Gatatu, yahise ajywa n’imbangukiragutabara kugira ngo abanga bamwiteho.
Umugore we Winnie Byanyima, unayobora gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kurwanya SIDA (UNAID), mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa X, yavuze ko umugabo we yajyanywe mu cyumba cy’indembe mu Bitaro Bikuru bya Mulago mu murwa mukuru.
Yagize ati “Yataye ubwenge, ntashobora kuvuga, kandi nta n’ubwo yafashijwe guhabwa imiti igabanya ububabare.
Besigye yafunzwe kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2024 nyuma yuko we na mugenzi we Obeid Lutale baterewe muri yombi mu Gihugu cy’abaturanyi cya Kenya, bombi bagasubizwa muri Uganda aho bakurikiranyweho icyaha cyo kugambanira Igihugu.
Abanyamategeko be, abamushyigikiye n’abaharanira uburenganzira bw’abantu bavuga ko ibyo baregwa bishingiye kuri politiki kandi ko gufungwa igihe kirekire ari kimwe mu bikorwa bikomeje guhohotera abatavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni umaze igihe kinini ayobora igihugu.
RADIOTV10