DRCongo: Icyo Gatulika ivuga ku bidakwiye byakorewe Karidinali ukomeye muri Kiliziya ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kiliziya Gatulika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri no mu bajyanama bacye ba Papa Francis, yangiwe gukoresha inzira y’abanyacyubahiro ku Kibuga cy’Indege cya N’Djili, bifatwa nk’agasuzuguro gakomeye.

Ibi byabaye kuri Karidinali Fridolin Ambongo ufatwa nk’uyoboye Kiliziya Gatulika muri Congo, kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024 ubwo yari avuye i Roma mu Butaliyani.

Izindi Nkuru

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa Arikidiyoseze ya Kinshasa, nyuma y’uko ibi bibaye, bwavuze ko bwamaganyane “uku guteshwa agaciro” byakorewe Umujyanama wa Papa mu guhabwa serivisi zo ku kibuga cy’Indege cya Kinshasa.

Padiri Clet-Clay Mamvemba, Umunyamabanga wa Shanseliye ya Arikidiyoseze ya Kinshasa, yavuze ko ibi byakorewe Karidinali mu maso y’abantu benshi, batanashoboye kwihanganira ako gasuzuguro kakorewe uyu munyacyubahiro muri Kiliziya Gatulika.

Uyu mukaridinali asanzwe ari umwe mu bakomeye muri Kiliziya Gatulika ku Isi, dore ko ari umwe mu Bakaridinari icyenda (9) bafite inshingano zo kugira inama Papa mu mavugurura ya Kiliziya.

Ubusanzwe kandi ibi byatumye Karidinali Fridolin Ambongo ahabwa Pasiporo y’Abadipolomate ituma yakirwa ku Bibuga by’indege mu buryo bwihariye, nko kunyura mu nzira z’abanyacyubahiro.

Karidinali yakunze kunenga ibikorwa n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse anagira icyo avuga ku bikorwa by’umutekano mucye bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, aho yavuze ko imikorere mibi y’ubutegetsi ari yo ituma hari abinjira mu mitwe nk’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ribarizwamo n’umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru