Wednesday, September 11, 2024

“Dream Team FA dutanga amahugurwa mu gutanga umusanzu kuri gahunda ya Minisiteri ya siporo”-TUMUTONESHE

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Tumutoneshe Diane umuyobozi (Managing Director) wa Dream Team Football Academy avuga ko amahugurwa bategura yagenewe abatoza biri mu murongon wa gahunda ya Minisiterin ya siporo bityo ko biba ari ugutanga umusanzu kuri iyo gahunda.

Dream Team Football Academy, irerero ry’umupira w’amaguru rikomeje igikorwa cyo guhugura abatoza 20 basanzwe mu kazi ko gutoza abana hirya no hino mu gihugu. Aba batoza batangiye amahugurwa tariki ya 1 Kamena 2021 ku cyicaro cy’iri rero kiri ku Kicukiro.

Tumutoneshe Diane wize amasomo y’imicungire ya siporo (Sports Management) mu gihugu cy’u Budage mu 2019 ndetse kuri ubu akaba ari kwiga icyiciro kisumbuyeho (Master’s Degree), niwe ufite iki gikorwa mu nshingano kuko Dream Team Football Academy ayoboye ariyo zingiro ryabyo.

Mu Rwanda hari amarerero menshi y’umupira w’amaguru ariko akenshi usanga uretse gutoza abana gukina nta bindi bikorwa bibaranga mu bundi buryo.

Kuri Dream Team Football Academy rero bavuga ko basomye inyandiko ya Minisiteri ya siporo y’icyerekezo cy’imigenzereze ya gahunda za siporo 2017-2024 (Sector Strategic Plan of Ministry of Sports 2017-2024) bakabona ko ku rutonde rw’ibibazo siporo y’u Rwanda ifite  kimwe mu bibazo by’ingutu ari ukugira abantu bacye mu bumenyi no mu mibare  bityo Dream Team Football Academy ikaba itegura aya mahugurwa kugira ngo izibe icyuho cyangwa itange umusanzu mu gusubiza  icyo kibazo.

“Impamvu dutanga ariya mahugurwa n’uko mu nyandiko ya Minisiteri ya siporo y’icyerekezo cy’imigenzereze ya gahunda zayo 2017-2024 (Sector Strategic Plan of Ministry of Sports 2017-2024), ku rutonde rw’ibibazo sports ifite  havugwamo ko  siporo yo mu Rwanda kimwe mu bibazo by’ingutu ifite ari ukugira abantu bake mu bumenyi no mu mibare  bityo Dream Team Football Academy ikaba itegura aya mahugurwa kugira ngo izibe icyuho” Tumutoneshe

Uretse gutanga amahugurwa ku batoza muri gahunda irambye yo gutanga umusanzu muri gahunda ya Minisiteri ya siporo, Dream Team Football Academy bagira ibindi bikorwa bitandukanye:

 

  1. Gutanga abatoza ku mashuri ya leta n’ayigenga

 

  1. Irushanwa Dream Team football Academy Cup

 

  1. Gutegura irushanwa Dream Team football Academy Junior league

 

  1. Ubukangurambaga n’iyamamaza bikorwa bya Dream Team football Academy

 

  1. Gutanga amahugurwa y’ubuzima busanzwe ku bakinnyi babikora nk’umwuga (abahungu n’abakobwa)

 

  1. Gutegura ingendoshuri ku mupira w’amaguru yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

 

  1. Guteguran imishinga y’iterambere rya siporo, ubucuruzin bunyuze muri siporo, gutegura imishinga yatuma siporo ibona abafatanyabirwa n’abaterankunga.

 

  1. Gutegura amahugurwab y’abatoza bakiri gutangira umwuga

 

  1. Amasomo y’igihe gito ku bashaka kwiga imicungire ya siporo

 

10.Gutegura amarushanwa y’umupira w’amaguru ku bigo by’amashuri yigenga.

Mu musaruro n’ibyagezweho na Dream Team Football Academy mu gutoza abana umupira w’amaguru n’uko kugeza ubu bafite abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru barimo; Mugisha Gilbert (Rayon Sports),Ndayishimiye Antoine Dominique (FC Police), Ishimwe Saleh (SC Kiyovu) na Ishimwe Kevin).

Aya mahugurwa rero areba abatoza b’imbere mu gihugu ari kuba kuri iyi nshuro, ari guhuza abatoza 20 barimo umukobwa umwe yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021 akaba azasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist