Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dusubize amaso inyuma twibukiranye ibyaranze umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugwamo igitotsi

radiotv10by radiotv10
16/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Dusubize amaso inyuma twibukiranye ibyaranze umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugwamo igitotsi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imyaka itatu yari imaze gutanga icyizere mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi ariko ikaba isojwe no kwirukana Abanyarwanda i Burundi; na mbere y’iyi myaka, umubano w’Ibihugu byombi wagiye uzamo igitotsi ariko impande zombi zikagitokora. Twibukiranye ibyaranze uyu mubano w’Ibihugu by’ibivandimwe. 

Mu myaka umunani ishize irimo itanu yikurikiranya yaranzwe n’ibibazo bya politike mu mikoranire y’u Rwanda n’u Burundi. Tariki 13 Gicurasi 2015 yasize igitotsi gikomeye mu mibanire y’Ibihugu byombi. U Burundi bwavugaga ko u Rwanda rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Icyakora muri 2021 i Bujumbura habaye icyo bafashe nk’igitangaza, aho hari ku munsi wo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bwari bumaze bubonye ubwigenge.

Icyo gihe Perezida Perezida Ndayishimiye warebaga imbere ye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edourard Ngirente, yagize ati “Niba mubibona neza Abarundi uru rugendo mugize hano ni nk’igitangaza babonye mu gihe hari hashize iminsi tutabanye neza. Ibi bitanga icyizere ko kiriya gitabo tumaze igihe twandika tugomba kugifungura tukagisomera hamwe. Hanyuma tugifunge dutangire ikindi gice cy’icyo gitabo.”

Icyo ni nacyo gikorwa cya mbere gikomeye Perezida w’u Burundi Eraviste Ndayishimiye yayoboye, ndetse Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ni we muyobozi mukuru mu Rwanda wari ugiye i Burundi mu myanka 6 yabanjirije urwo rugendo.

Urwo rugendo rwabanjirijwe n’inama zahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z’Ibihugu byombi zari ziyobowe n’abakuru ba dipolomasi.

Kuva icyo gihe Ibihugu byombi byatangiye guhuza imvugo ku iherezo ry’ibibazo byari bimaze imyaka ingana ityo hagati yabyo.

Muri Gicurasi (05) 2022 Perezida Paul Kagame yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Yagize ati “Navuga rero ko hari intambwe igenda iterwa ishimishije. Ngira ngo mubihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko bikwiriye uko byari bisanzwe.”

Muri uwo mwaka, Perezida w’u Burundi nawe yatanze icyizere gifitanye isano n’icya mugenzi we. Aho yagize ati “urubanza rwaciwe n’imana. Tuzakomeza tubane.”

Nyuma y’amezi ane Abakuru b’ibihugu byombi bavuze ibyo; u Burundi bwafashe umwanzuro wo gufungura inzira zo kubutaka zari zimaze imyaka itandatu zifunze.

Icyakora iki cyemezo ntigitinze kuko nyuma y’umwaka n’amezi ane; inzira zo ku butaka zongeye gufungwa, ndetse uyu mwanzuro uzana n’ingamba zikomeye ku Banyarwanda bari i Burundi.

MinisitIri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse ubwo yavugaga iby’iki cyemezo, yagize ati “uyu munsi twafashe icyemezo cyo gufunga imipaka, kandi ntawe utambuka. Icyemezo cyafashwe, ntihagire uvuga ngo aciye Gasenyi cyangwa ku Kanyaru ngo agiye mu Rwanda, abaho ntabo dukeneye, n’abari hano turabirukana.”

 

Umubano ni nk’imihindagurikire y’ibihe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb Albert Shingiro agereranya umubano w’ibi Bihugu byombi, n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “Imibanire y’Ibihugu nayigereranya nk’imihindagurikire ry’ibihe. Mu mibanire y’u burundi n’u Rwanda hari igihe imvura igwa ari nyinshi ikonona ibihingwa byinshi cyangwa ikagwa neza. Hari igihe tugera mu bihe bibi ariko nk’uko babivuga mu Kirundi ntamvura idahita. Niba ubu turi mu bihe by’imvura nyinshi, hazagera igihe hagwe nkeya cyangwa hacye izuba ricye hanyuma imibanire isubire kuba myiza.”

U Rwanda na rwo ruvuga ko rugishyize imbere inzira y’ibiganiro, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda.

Yagize ati “Icyo u Rwanda rukora ni uko ruguma aho ruhagaze ku nzira yo kuganira ku kibazo cyose cyaba gihari, ku nzira y’imishyikirano kugira ngo ibintu bumva ko biteye ikibazo bibonerwe umuti.”

Iyi mihindagurikire y’ibihe mu mibanire y’u Rwanda n’uburundi; mu gihe yari yatanze agahenge yagaragaje ko kwiyunga bishoboka. Mu kwezi kwa 2/2023 Perezida Paul Kagame yaze i Burundi nyuma y’imyaka 10 yari amaze atajyayo. Nubwo yari agiye mu nama z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabareye i Bujumbura; bamwe bavuze ko binatanga ubutumwa mu mibanire y’Ibihugu byombi.

Visi perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza na we yaje i Kigali, mu nama yiga ku iterambere ry’ubukerarugendo. Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we w’u Burundi, na bo bahuriye mu Bihugu byombi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − three =

Previous Post

Haravugwa inkuru nziza muri Rayon nyuma y’intsinzwi yatumye bamwe barira amarira agashoka

Next Post

Abasenyewe na Sebeya ubwo ibiza byahitanaga benshi bafashe icyemezo cy’amaburakindi

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasenyewe na Sebeya ubwo ibiza byahitanaga benshi bafashe icyemezo cy’amaburakindi

Abasenyewe na Sebeya ubwo ibiza byahitanaga benshi bafashe icyemezo cy’amaburakindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.