Sunday, March 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

radiotv10by radiotv10
15/03/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko abakinnyi bayo Mugisha Didier na Emery Bayisenge batazagaragara ku mukino wo kuri uyu wa mbere bazakiramo Al-Merriekh.

Aba bakinnyi bombi bavunikiye ku mukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’amahoro Rayon Sports yanganyijemo na Police FC ku wa 4.

Emery Bayisenge yabanje mu kibuga asohoka ku munota wa 23 ubwo yagonganaga na Rutahizamu wa Police FC Ani Elijah, akaza gukandagira nabi bigatuma agira ikibazo cy’inyama y’inyuma mu kibero, agahita asimbuzwa Nshimiyimana Emmanuel Kabange.

Mugisha Didier na we yagize ikibazo kijya gusa n’icya mugenzi we kuko inyama ye yo mu itako yegutse biba ngombwa ko asimbuzwa nyamara nawe yari yaje mu kibuga asimbuye.

Nubwo Rayon Sports itabyemeje, andi makuru ahari avuga ko na Bigirimana Abedi ashidikanywaho kuri uyu mukino cyane ko nawe yari yavuye mu kibuga ababaye we akanisabira gusimbuzwa, icyakora kuri we hari icyizere ko yagaruka ku wa 4 ubwo Rayon Sports izakira Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’amahoro.

Nubwo iyi kipe ifite ibi bibazo by’imvune ariko, irishimira ko yagaruye Tambwe Ngongo Gloire utari wakinnye umukino uheruka, yagaruye kandi Tshimanga Ramazani, Aziz Dao, Joachiam Vigninou na Yannick Bangala nabo batari bagaragaye ku mukino wa Police FC uheruka.

Iyi kipe ya Rayon igiye kwinjira mu cyumweru gikomeye aho uretse Al Merriekh bazakira kuri uyu wa mbere, Ku wa 4 bazakire Police FC mu gikombe cy’amahoro hanyuma ku cyumweru bazakine na Gasogi United.

Rayon Sports, ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 38 ku rutonde rwa shampiyona n’umukino umwe itarakina, ikaba irushwa amanota 8 na APR FC ya mbere dore ko ifite amanota 46.

Tambwe Gloire yagarutse mu myitozo nyuma yo gusiba umukino wa Police
BIGIRIMANA Abedi arashidikanwaho ku mukino wa Al-Merriekh

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Related Posts

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

by radiotv10
15/03/2026
0

Amakipe yabaye ane ya mbere nyuma y’imikino isanzwe ya shampiyona ya volleyball yatangiye guhangana mu mikino ya kimwe cya kabiri...

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

by radiotv10
14/03/2026
0

Umukinnyi Aurélien Tchouaméni ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yanyomoje ubutumwa yitiriwe bwagaragaza ko yafashe umukunzi we aryamanye...

Amakuru mashya: Hatangajwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wayitoje mu myaka 10 ishize

Amakuru mashya: Hatangajwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wayitoje mu myaka 10 ishize

by radiotv10
12/03/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Stephen Constantine wanigeze kuyitoza mu myaka icumi ishize....

Ubutumwa bwa myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker wasezeye burundu ikipe y’Igihugu

Ubutumwa bwa myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker wasezeye burundu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
11/03/2026
0

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’imyaka 35, Kyle Walker, yatangaje ko asezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, nyuma yo kutagaragara...

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo

Ubutumwa RIB yageneye abanyamakuru ba Siporo baherutse kumvikana mu makimbirane

by radiotv10
10/03/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo kurangwa n’ubupfura, byumwihariko asaba Rugaju Reagan...

IZIHERUKA

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC
FOOTBALL

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

by radiotv10
15/03/2026
0

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

15/03/2026
Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

14/03/2026
Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

14/03/2026
Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ibitaranoga

Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ibitaranoga

14/03/2026
Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

14/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.