Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) uyoborwa na Joseph Kabila ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wanyomoje itangazo ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko washyizeho Abajenerali bane barimo Brigadier General Baudouin Ngaruye, bashinzwe guhuza no gukurikirana ibikorwa bya gisirikare mu Ntara enye.
Iryo tangazo ryari ryanditse ko ryatanzwe ku wa 14 Ukwakira 2026, i Goma, rishyirwaho umukono na Prof. Freddy R. Kaniki, Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya FRN.
Ryavugaga ko Brigadier General Baudouin Ngaruye yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya Ruguru, Brigadier General Charles Sematama agahabwa Kivu y’Epfo, Brigadier General Innocent Kaina agashyirwa muri Ituri, naho Brigadier General Kyungu wa Mutanga akagirwa ushinzwe Katanga.
Iryo tangazo ryasobanuraga ko izo nshingano zari zigamije kunoza imikoranire no gukurikirana ibikorwa bya gisirikare, ndetse no koroshya ihanahana ry’amakuru hagati y’abayobozi n’inzego zishinzwe ibikorwa bya gisirikare.
FRN yavuze ko iryo tangazo ari impimbano
Mu butumwa bunyomoza iri tangazo, FRN yavuze ko inyandiko yakwirakwijwe ari impimbano yakozwe hagamijwe gukwirakwiza amakuru atari yo no kuyobya rubanda.
Mu butumwa bwatanzwe na Prof. Freddy R. Kaniki mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira, yagize iti “Inyandiko iri gukwirakwizwa muri iki gihe ni impimbano kandi yarahimbwe yose uko yakabaye. Ni ikindi gikorwa cyo kugerageza guhimba inkuru hifashishijwe inyandiko mpimbano no gukwirakwiza amakuru ayobya abantu.”

Yakomeje avuga ko gukoresha amakuru y’ibinyoma n’inyandiko z’impimbano mu kuyobya rubanda atari ikimenyetso cy’imbaraga, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’intege nke no kwiheba.
Yagize iti “Gukoresha amakuru y’ibinyoma n’inyandiko mpimbano mu kuyobya rubanda si ikimenyetso cy’imbaraga, ahubwo ni ikimenyetso cy’intege nke no kwiheba.”
Prof. Freddy R. Kaniki yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko ukuri kudakenera guhimbwa kugira ngo kwemerwe.
RADIOTV10