Thursday, October 22, 2026
RW|EN
AMAHANGA

FRN yavuze ibimenyetso byerekana ko Leta ya Congo iri kwitegura ibitero simusiga

FRN yavuze ibimenyetso byerekana ko Leta ya Congo iri kwitegura ibitero simusiga

Umutwe wa FRN, uratangaza ko ingabo z’u Burundi zikomeje kwambuka Umugezi wa Ruzizi zinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ubutegetsi bwa Congo buri mu myiteguro ya nyuma y’ibitero simusiga byo ku butaka no mu kirere.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka yavuze ko ingabo za Leta ya Kinshasa n’izo bafatanyije zakajije ibitero mu gace ka Rugezi, muri Minembwe, mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Ukwakira 2026.

Yavuze ko ibyo bitero byibasiye agace gatuwe cyane, bigakorwa hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones kamikaze) n’imbunda ziremereye.

Muri iri tangazo Kanyuka wavuze ko ibisasu byari bikomeje kuraswa no mu gihe yatangazaga aya makuru, yavuze ko ubuyobozi bwa Kinshasa buri mu myiteguro ya nyuma y’igitero gikomeye, giteganyijwe gukoresha ingabo zirwanira ku butaka, ibikoresho byo mu kirere n’imbunda ziremereye.

Ati “Leta ya Kinshasa igeze mu cyiciro gikomeye cy’imyiteguro ya gisirikare, aho iri kwitegura gutangiza igitero kinini kizakoresha icyarimwe ingabo zirwanira ku butaka, ibikoresho bya gisirikare byo mu kirere n’imbunda ziremereye.”

Kanyuka yavuze kandi ko ingabo za Leta ya RDC zikomeje kongera abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare mu duce twa Luvungi na Lubarika.

Yongeyeho ko hari n’ingabo z’u Burundi zikomeje kwambuka Umugezi wa Ruzizi zerekeza mu Kibaya cya Ruzizi, zigiye kwiyongera ku zindi ngabo zari zimaze gukusanyirizwa mu birindiro bikuru byashyizweho muri ako gace.

Umuvugizi wa FRN yavuze kandi ko muri iyo myiteguro ya gisirikare harimo n’abacancuro b’abanyamahanga bari gukorera amafaranga benshi, bahitana inzirakarengane z’Abanyekongo.

Kanyuka yavuze ko ingabo z’uyu mutwe wa FRN zashyizwe mu myanya kugira ngo zifate ingamba zikenewe zo kurinda abaturage, ndetse hashyirweho agace k’umutekano kagamije gukumira ibishobora guhungabanya ubuzima bwabo n’imitungo yabo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =