Gen.Alex Kagame yagaragarije Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique ishusho y’ibikorwa bya RDF i CaboDelgado

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donath Ndamage yagiriye uruzinduko ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri iki Gihugu, yakirwa n’Umuyobozi wazo Maj Gen Alex Kagame, wamusobanuriye ishusho y’ibikorwa by’inzego z’umutekano i Cabo Delgado.

Uru ruzinduko rw’umunsi umwe rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, ku cyicaro cy’Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, kiri mu karere ka Mocimboa Da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izindi Nkuru

Ambasaderi Donath Ndamage yakiriwe n’Umuyobozi w’izi nzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alex Kagame wamugaragarije muri macye ibikorwa byazo muri iyi Ntara ya Cabo Delgado.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique yashimye ibyo inzego z’u Rwanda zagezeho kuva zakoherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado mu butumwa bwo kugarura amahoro, zigahangana n’ibyihebe byari byarahazengereje.

Ambasaderi kandi yizeje inzego z’umutekano z’u Rwanda ubuvugizi bwa dipolomasi mu mikoranire n’inzego za Leta muri Mozambique kugira ngo zibashe gushyira mu bikorwa inshingano zazo nta nkomyi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda
Yakiriwe na Brig Gen Alex Kagame
Yabizeje ubuvugizi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru