Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Maj. Gen. James Birungi wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare muri iki Gihugu, yababariwe kandi ko agiye kurekurwa.
Muhoozi yavuze ko nubwo uyu Mujenerali yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’umutekano no guhimba raporo z’ubutasi kugira ngo abone amafaranga akoreshwa mu bikorwa bya gisirikare, yababariwe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko Birungi yakoze ibyaha bikomeye byagiriye nabi igisirikare cya Uganda n’abaturage bacyo, ku buryo yari akwiye guhanishwa igihano kiremereye. Icyakora, yavuze ko yahisemo kumubabarira ashingiye ku myemerere ye ya Gikristo.
Yagize ati “Maj. Gen. Birungi yakoze ibyaha bikomeye byibasira igisirikare cyacu n’abaturage bacu. Mu by’ukuri, yari akwiye guhabwa igihano kiremereye cyane. Ariko nemera Yesu Kristo, uhora yigisha kubabarira. Kristo yarambabariye; njye ndi nde ngo ntababarire abandi? Ndamubabariye. Tuzamurekura vuba.”
Birungi wahoze ayobora Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI), ubu rwitwa Defence Intelligence and Security (DIS), yatawe muri yombi ku wa 30 Kanama 2025.
Yashyikirijwe Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rutegeka ko afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye, aho yari akiri kugeza ubu.
Muri Kamena 2026, Birungi yashyikirijwe Urukiko Rukuru rwa Gisirikare areganwa n’abandi basirikare ba UPDF, barimo Col. David Kidega, Capt. Kenneth Labwon Kinyera na Lt. Paddy Nahabwe.
Bamwe muri abo basirikare na bo bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, bifitanye isano n’iraswa ry’abantu bakekwagaho kuba ibyihebe.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavugaga ko Birungi yahimbye raporo z’ubutasi kandi agahindura uko ibikorwa by’umutekano byakorwaga, agamije kubona amafaranga ya Leta.
Icyakora, mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, Hamza Lyavaala, wari umutangabuhamya mu rubanza rwa gisirikare, yavuze ko yakorewe iyicarubozo ndetse agahatirwa gutanga ubuhamya bushinja Maj. Gen. Birungi.
Ibyo yabivuze mu rubanza rwa Lt. Col. Ephraim Byaruhanga, wahoze ayobora ibikorwa byihariye muri CMI, na we ushinjwa kugira uruhare mu gutegura ibisasu by’ibinyoma bivugwa ko byahitanye abantu batatu mu mwaka ushize.
Lyavaala yashinjaga Brig. Gen. Abdul Rugumayo, wahoze ari umuyobozi wungirije wa CMI, kumukorera iyicarubozo no kumuhatira gushinja Birungi.
Yabwiye urukiko ko Rugumayo yashakaga ko avuga ko Birungi yatanze miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo ibikorwa by’iterwa ry’ibisasu bivugwa ko byari byateguwe bishoboke. Lyavaala yavuze ko ayo makuru yari ay’ibinyoma.
Ibyo yabivuze ubwo yabazwaga n’umunyamategeko wunganira abaregwa, Frank Kanduho, imbere y’urukiko rwa gisirikare ruyobowe na Brig. Gen. Richard Tukacungurwa.
RADIOTV10