Guverinoma y’u Rwanda yongeye gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ishyiraho amabwiriza mashya arimo ashyiraho saa yine nk’isaha yo kuba ingendo zahagaze ndetse ibikorwa byinshi byemererwa kwitabirwa n’abikingije byuzuye gusa mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi iwunganira.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, hasohotse itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ingamba nshya nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ingingo ya mbere muri izi ngamba nshya, igira iti “Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (09:00 PM).”
Aya mabwiriza mashya yatangajwe nyuma y’umunsi umwe hatangiye kubahirizwa andi mabwiriza yari yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yari yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yari yafatiwemo ibyemezo birimo amabwiriza mashya.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu rivuga kandi ko ibitaramo bya Muzika byose bibaye bihagaritswe mu gihe Inama y’Abaminisitiri yari yahagaritse ibyo mu nzu z’utubyiniro ndetse n’ibicurangirwa mu tubari.
Nanone kandi ibikorwa birimo za resitora, utubari, ibikorwa bya siporo bikorewe mu nzu zabigenewe ndetse na za Piscine bizakomeza gukora ariko ababyitabira bagasabwa kuba barikingije byuzuye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Mijyi iwunganira.
RADIOTV10