Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro wa nyuma ku rubanza rw’umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown, rwemeza ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha budafite ishingiro, bityo rugumishaho umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana byavugwaga ko yari afite imyaka 17.
Uyu mwanzuro watangajwe mu rubanza RPA 01573/2023/HC/KIG. Titi Brown yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 17, wari wahawe izina rya M.J. ku mpamvu z’umutekano we nk’uwavugwaga mu rubanza ari umwana.
Uyu mukobwa yari yarabwiye nyina ko yasambanyijwe nyuma yo gusura Titi Brown, nyuma aza gusanga atwite. Ibyo byatumye atanga ikirego, ari byo byaje gutumwa uyu mubyinnyi atangira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Urukiko rwasanze ibimenyetso bidahagije
Mu gusuzuma ubujurire bw’Ubushinjacyaha, Urukiko Rukuru rwasesenguye ibimenyetso byari byatanzwe birimo ubuhamya bw’umukobwa na nyina, raporo y’isuzuma ry’ubuvuzi, amashusho y’abantu babiri babyina, raporo y’ibizamini bya DNA na raporo y’isuzuma ry’imitekerereze.
Raporo ya Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga (Rwanda Forensic Laboratory) yagaragaje ko nta sano y’amaraso yari hagati ya Titi Brown n’umwana wari utwitwe. Urukiko kandi rwasanze amashusho yari mu bimenyetso atagaragaza neza aho yafatiwe n’uwayafashe, ndetse Ubushinjacyaha butagaragaje uruhushya rw’Umushinjacyaha Mukuru rwo kuyafata.
Urukiko rwagaragaje ko nubwo amashusho yaba yaragaragazaga umukobwa ari mu rugo rwa Titi Brown, ibyo byonyine bitari bihagije kugira ngo hemezwe ko yamusambanyije.
Ku bijyanye na raporo y’isuzuma ry’imitekerereze, rwagaragaje ko yari ishingiye ahanini ku byo uwo mukobwa yabwiye uwamusuzumye, bityo itaba gihamya ihagije yemeza ko Titi Brown yakoze icyaha aregwa.
Hashingiwe kuri ibyo, Urukiko Rukuru rwanzuye ko ibimenyetso byatanzwe bitari bihagije kugira ngo icyaha kimuhamye nta gushidikanya gukwiye, rwemeza ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.
Bityo, rwagumishaho umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wo ku wa 10 Ugushyingo 2023 wagize Titi Brown umwere. Nta ndishyi yategetswe muri uru rubanza.
RADIOTV10